Uburezi ku bana bafite ubumuga mu Rwanda: Inzira ndende
MuRwanda, abana bafite ubumuga bunyuranye kuri bo ndetse n’ababyeyi babo bavuga ko inzira ikiri ndende kugira ngo babashe guhabwa uburezi uko bikwiye.Nubwo hari intambwe imaze guterwa, bashimangira ko hakiri ibibazo byinshi bigomba gukemurwa kugira ngo abana bose bagere ku burezi bungana n’ubw’abandi.
Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bavuga ko kubona ishuri rikwiye umwana wabo byari inzozi, ariko ubu babona ko hari intambwe iterwa, Nk’uko Nyirasafari Perth,urerera mu kigo INEZA –Kabaya Organization, ufite umwana ufite ubumuga abivuga
Yagize ati: “Ubu umwana wanjye ashobora kwiga gusoma no kwandika, ariko ibikoresho biracyari bike kandi abarimu nabo ni bake mbona bagikeneye amahugurwa menshi kugira ngo bamufashe kurushaho.”
Makuta Antoinette, Umuyobozi w’ishuri ryakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu karere ka Musanze mu kigo cyitwa INEZA –Kabaya Organization , avuga ko intego y’ishuri ari gufasha abana kubona ubumenyi bw’ibanze, ubushobozi bwo kwiyobora no kwiteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Nubwo intambwe imaze guterwa, haracyari ikibazo cy’ibikoresho bikeke , abarimu bake nabo bafite ubumenyi buke, ndetse n’amashuri adahagije ku gihugu cyose, kimwe n’inyubako.
Makuta ahamya ko inzira ikiri ndende kugira ngo umwanaufite ubumuga ahabwe uburezi 100%
Undi mubyeyi w’umwana ufite ubumuga bwo kumva avuga akaba arerera kuri Wisdom School nawe avuga ishuri ritanga icyizere, ariko hakenewe uburyo bwihariye bwo kumwigisha, ndetse n’inkunga y’abayobozi b’inzego zose kugira ngo umwana agire ubushobozi bungana n’abandi.
Yagize ati: “Aho umwana wajye yigira ni ahantu hasobanutse ariko nanone mbona inzira ikiri ndende , nanjye ubikubwira kuvugana n’umwana wanjye ururimi rw’amarenga ni ikibazo, twifuza ko n’ubwo abana bacu biga ayo marenga na twe ababyeyi twajya tuyigishwa, njye mbona inzira ikiri ndende”.
Nduwayesu Elie, umuyobozi wa Wisdom School muri Musanze, avuga ko ishuri rye ryakira abana bafite ubumuga bunyuranye harimo ubwo kutumva no kutavuga, ariko kuri we na we asanga inzira ikiri ndende , ariko kuri we ngo agerageza kwirwanaho ashakira abarezi bo ku ishuri rye amahugurwa.
Yagize ati: “Abana bacu bagomba kubona amahirwe angana n’ay’abandi mu burezi, ariko hatracyari ibibazo byinshi by’ikoreshwa ry’ibikoresho, abarimu bafite ubushobozi buke, ndetse n’imibereho y’abana itari myiza bihagije mu ishuri, kuko umwana ufite ubumuga akenera byinshi ».
Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School, asanga ubuyobozi bukwiye gushyira ingufu ku burezi bw’abana bafite ubumuga.
Akomeza agira ati : « gusa twebwe kugeza ubu dufite abarimu babonye amahurwa mu Buhinde bize ku masomo y’ururimi rw’amarenga, inzira iracyari ndende kugira ngo umwana ufite ubumuga abone uburezi bukwiye.”
Leta y’u Rwanda, binyuze mu Rwego rw’Uburezi bw’Abana bafite ubumuga REB, yashyizeho gahunda zo guteza imbere amashuri yihariye, gutanga ibikoresho by’ibanze, no kongerera abarimu ubushobozi. Ariko hakigaragara imbogamizi nk’uko Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) Flora Mutezigaju,abivuga.
Yagize ati: “Ni byo koko ikibazo cy’abana bafite ubumuga ku bijyanye n’uburezi kirazwi , ariko Guverinoma y’u Rwanda irajwe inshinga no kubonera bariya banauburezi bukwiye , inzira rero iracyari ndende dushingiye ku buke bw’amashuri yakira abana bafite ubumuga bunyuranye;Ibikoresho bidahagije kandi bidahuye n’ubwoko bw’ubumuga bwa buri mwana;Umubare muto w’abarimu bafite ubumenyi buhagije mu burezi bwihariye”
Umuyobozi mukuru wa REB wungirije Flora Mutezigaju ashimangira ko Leta itekereza ku butrezi bw’abana bafite ubumuga
Uburezi bw’abana bafite ubumuga bunyuranye burasaba ubuvugizi bukomeye ku nzego zose z’uburezi n’imibereho y’abana. Inzira igaragara harimo:Kongerera abarimu ubumenyi ku bana bafite ubumuga,kongera ibikoresho ku bana bafite ubumuga,Gushyiraho gahunda zihoraho zo gukurikirana aba bana,Ubuvugizi ku rwego rw’igihugu, kwagura amahirwe y’uburezi