Rwanda:Ibigo mbonezamikurire bitanga uburere ku bana babana n’ababyeyi mu magororero
Bamwe mu babyeyi bagiye bafungirwa mu magororero anyuranye yo mu Rwanda bavuga ko binjiragamo bafite impungenge ko abana babo bazabaho mu buzima butari bwiza, batabona uburere bukwiye.
Gusa mu gihe bageze mu magororero basanze hari ibigo mbonezamikurire (Child Development Centers (CDCs) bigamije gufasha abana bato kubona uburere, imirire, ubuvuzi, imikino n’ubumenyi, ibintu bibafasha gukura neza.
Mukamana Josiane (amazina yahinduwe), wari muri gereza ya Musanze, avuga ko igihe yabyariraga muri gereza yari afite ubwoba bwinshi ku buzima bw’umwana we. Ariko amaze kubona ko hari ikigo mbonezamikurire mu igororero, umutima we waratekanye.
Ati “Nabyariye mu igororero mfite ubwoba ko umwana wanjye atazakura neza. Ariko nasanze hari ibigo mbonezamikurire, abana biga amasomo y’imbonezamikurire kandi bajya no mu ishuri ry’inshuke imbere mu igororero. Uwomwana wanjye ntiyigeze asigara inyuma nsohotse mu igororero nyuma y’imyaka 15 nsanga afite imyaka 15 nawe yiga amashuri yisumbuye kandi atsinda neza.”
Mukeshimana Béatha (amazina yahinduwe), wafungiwe mu igororero rya Rubavu, na we avuga ko umwana we yitabwagaho ubwo yari mu igororero.
Yagize ati“Nta na rimwe numvise umwana wanjye atitabwaho. Ninjiye mu igororero afite umwaka umwe ,bamwohereje mu kigo mbonezamikurire cyari mu iryo gororero imbere; aho yakiniraga, akiga. Nasohotse mu igororero afite imyaka 10, musanga mu mashuri abanza atsinda neza kandi afite amanota meza abayeho nk’abandi bana.”

Igororero rya Rubavu ikigo mbonezamikurire cyaho gifasha umwana gukurana uburere buboneye hubahirizwa uburenganzira bwe.
Itegeko N° 71/2018 rivuga ko umwana urimunsi y’imyaka 3 yemerewe kuba hamwe na nyina ufunzwe, Agafatwa nk’utari imfungwa, ku buryo ahabwa uburere, ubuvuzi, imirire n’isuku n’imyidagaduro. Iyo amaze imyaka 3, hashakishwa uburyo bwo kumushyira mu muryango cyangwa ahandi haboneye, ariko uburenganzira bwe ntibuhungabane.
Gufasha ababyeyi gutekana mu mutwe
Mukakimenyi Tebuka Grace, inzobere mu mibanire n’ibibazo by’ihungabana, avuga ko kuba umwana ari hamwe n’umubyeyi ufunzwe bishobora kumutera amarangamutima n’ibyiyumviro bikomeye, ariko ibigo mbonezamikurire bibafasha muri byinshi harimo imikino, kwiga, kuganira, kugezano kumirire iboneye no kwivuza. Ibi bituma umubyeyi agira umutekano mu mutwe kuko azi ko umwana atari mu buzima bubangamye.”
Yagize ati“Umwana agomba guhabwa uburere bwuzuye, kandi igihe ageze mu bugimbi cyangwa ubwangavu, ababyeyi cyangwa umuryango bakwiye kumuganiriza ku mateka ye mu buryo butamucira urubanza. Bamumenyesha ubuzima yabayeho ubwo nyina yari afunzwe, kandiko nta ruhare yabigizemo cyane ko hari ubwo bagenzi be bamukwena bavuga ko yavukiye muri gereza.”
Hategekimana Jean Marie (amazinayahinduwe), umugabo wo mu karere ka Gicumbi, afite umugore wigeze gufungirwa muri gerezaya Musanze. Avuga ko yari afite impungenge ku mwana, ariko ko ikigo mbonezamikurire mu igororero cyamuhaye icyizere.
Yagize ati“Natekerezaga ko umwana ashobora kutamenya byinshi nk’abandi mu burezi n’ubumenyi, ariko nasanze bamwigisha, bakamukoresha imikino, bamufata nk’undi mwana uri mu buzima busanzwe. Nyuma y’imyaka 3 bamwohereje mu muryango ndamwakira, akomeza kwiga neza kandi aratsinda neza.”
Ibigo mbonezamikurire (ECD), bitanga n’masomo y’imbonezamikurire, imikino, imyitozo ngoramubiri, ubuvuzi, isuku n’imirire, bituma umwana akura afite ubumenyi, ubuzima bwiza n’icyizere cy’ejo hazaza.
Gushyiraho ibigo mbonezamikurire mu magororero ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu Rwanda bigaragaza ko igihugu gifata uburenganzira bw’umwana nk’ubw’ibanze.
Abana barikumwe n’ababyeyi bafunzwe bahabwa uburere, kwiga, imikino, ubuvuzi n’imirire, ibintu bituma batabona ingaruka mbi mu mikurire yabo.

