Amakuru

Rwamagana: Urwego rwa Dasso  rwashyize ingufu mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi

 

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira

Abaturage bagize ibibazo byo kugira abana bahuye n’indwara zikomoka ku mirire mibi barashima ko urwego rwa Dasso rwabagobotse iki kibazo kikaba kigiye kuba amateka kuri bo , ibi bakaba babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ushyize imbere umuturage ,  mu byo uru rwego rwa Dasso rwegereje abaturage bo mu karere ka Rwamagana harimo gutanga inkoko 70 mu miryango 14 , bikaba byitezwe ko zizagira uruhare rukomeye mu kurandura imirire mibi Ku miryango yahuye n’iki kibazo.

Urwego rwa Dasso muri Rwamagana rworoje abaturage inkoko zizajya zunganira mu mirire biturutse ku magi (Foto Ingabire Alice).

Ayinkamiye Jeanette ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa kabare akagali ka kaduha umurenge Munyaga ho mu karere ka Rwamagana yatangaje ko u Rwanda rwamukijije intimba n’ishavu yatewe n’igihugu cya Tanzaniya nyuma yo kumwirukana kubutaka bwabo akaza amara masa,ngo muriicyo gihe yumvaga ubuzima burangiye ariko ubu ngo yagaruye icyizere.

Yagizeati”  Tuza ntakintu na kimwe nari mfite leta y’u Rwanda iradufasha , tubona imyambaro ibiribwa n’aho kuba kuko ndi mu nzu nubakiwe , urwego rwa Dasso rwaje kunyunganira kuko naje kurwaza imirire mibi abana babiri , babanje kumpa  ibyo kurya none bampaye n’amatungo ngiye kuyorora mbifatanye n’isuku kuko nigishijwe ko ntagize isuku ikibazo cy’imirire cyitacyemuka.Ubu inkoko norojwe nzajya ndya igi n’abana twese nk’abagize umuryango kandi igihe nkenera agasabune nzajya ngurisha nk’amagi abiri ubundi nzorore noroze n’abaturanyi , izi nkoko zimpaye ikizere cy’ejo hazaza nkaba mbishimira u Rwanda ko rwampojeje amarira ubu nkaba ntagitekereza ibyanjye nambuwe n’igihugu cya Tanzaniya yanyirukanyenabikubutakabwayokandinarahakoreraga.”

Dasso muri Rwamagana ikora ibikorwa binyuranye mu kunoza imibereho myiza y’abaturage aha yubakiraga umuntu utishoboye (foto Ingabire Alice Rugira).

Uwizeye Patrick ni umuhuzabikorwa w’urwego rwa Dasso mu karere ka Rwamagana Yagize ati: “ ikigikorwa cyatangijwe uyumunsi twararebye dusanga ibyo twakoraga mukubaka amazu byakomeza ariko dufshije abaturage kurwanya imibereho mibi twararebye dusanga ikintu cyaborohera ari ukuboroza inkoko tuzigurira abaturage bo mu kiciro cyambere ni igikorwa kigikomeza kizagera mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, tukabatwizera ko iki gikorwa kizagira uruhare rukomeye mu kurandura imirire mibi by’umwihariko ikunze kugaragara mu baturage bo mu kiciro cyambere.”

Umutoni Jeanne ni umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye urwego rwa Dasso uruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage , avuga kandi ko aba baturage bari gufashwa  kwifasha kugirango bagere ku bukungu burambye

Yagize ati “Ubu ikigihe turabafasha kwifasha tubifashijwemo n’urwego rwa Dasso , turasaba abaturage batishobiye kubyaza umusaruro ibyo bahawe, amatungo abafashe kubona ifumbire bahinge ubutaka bwabo batere imboga kandi bifashe abana babo mu mirire myiza kandi bige batsinde , urwego rwa Dasso ruradufasha mu mibereho myiza y’abaturage badufasha mu miganda kubakira abatishoboye ni byinshi nta wabirondora Dasso ni urwego ruduha imbaraga nk’akarere kandi rwaje rukenewe.”

Uretse kurwanya imirire mibi mu baturage bo mu mirenge igize Akarere ka Rwamagana, Urwego rwa Dasso rwubatse ubukarabiro 3 hagamije kurwanya ikwirakwira ryaCOVID-19 hubkwa kandi  inzu 1 yubakiwe umuturage utishoboye , urwego  rwa DASSO rworoje  inkoko 70 kumiryango 14,kandi uko zizajya zororoka zikazagera no kuyindi miryango, iki gikorwa kikaba kije cyiyongera Ku bindi gikorwa uru urwego rumaze kwegereza abaturage mu urwego two kubafadha kugera ku iterambere rirambye.