Amakuru

Rusizi: Abagide bamuritse umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge, n’inda zitateguwe mu rubyiruko

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Umuryango w’abagide mu Rwanda ukorera mu karere ka Rusizi, uvuga ko ugamije guca burundu ikoreshwa n’itunda ry’ibiyobyabwenge kimwe no kubikoresha mu rubyiruko, ndetse n’ikibazo k’inda zikomeje guterwa abangavu.

Aba bagide bo muri Rusizi basaba basaba abaturage kugira uruhare mu kubirwanya barinda kandi abakobwa gutwara inda zitifujwe kugirango ejo h’u Rwanda harusheho kuba heza.

Mukankurunziza Sylvie Uhagarariye umushinga ugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha ukorera mu muryango w’abagide mu karere ka Rusizi avuga ko bamuritse umushingawo kurwanya ibiyobyabwenge nibisindisha no gutanga ubutumwa nk’abakobwa b’abanyarwanda mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu kizira ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “ Twaje gutanga umusanzu wo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha ;intego yacu ni ugusiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze, twatanze ubutumwa dusaba ababyeyi kugira uruhare mu kuburwanya kuko bituma habaho amakimbirane mu miryango bigatuma habaho ubukene, twatanze n’ubutumwa bwo kwidagadura mu ndirimbo twereka urubyiruko ko bagomba kureka ibyo bababeshya ko kwidagadura bisaba gufata ibiyobyabwenge ahubwo ko umuntu ashobora kwishima atabifashe ubuzima bukagenda neza.”

Umwe mu bagide Benedicte Busira , avuga ko muri iki gikorwa baba batanga ubufasha.

Yagize  ati :”Twaje mu karere gutanga ubufasha; twazengurutse ibikorwa byo gutanga ubufasha ibyo twishimira tumaze kugeraho ni byinshi ;harimo gufasha umwana w’umukobwa tubigisha gukora imishinga iciriritse ibafasha kwirwanaho kuko bajyaga bakurwa mu ishuri n’ibibazo bitandukanye, ikindi kuba twahagurukiye Kurwanya ibiyobyabwenge ni muri ya ntego tugenderaho yo gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze,  ubutumwa twatanze buzatuma habaho impinduka bityo ibiyobyabwenge bivugwa mu karere abantu babireke bakore imishinga ibateza imbere.”

Umunyamabanga Uwizeye Marie Therese nshingwabikorwa w’akagali ka Kamashangi habereye ubu bukangurambaga avugako ashima aba bagide batanze umusanzu mu kwigisha bikaba bizatanga umusaruro kuko ababifata benshi baba barahawe amakuru atariyo bigatuma bayishoramo

Yagize ati “Ni byo koko amateka agaragaza ko hano mu kagali ka Kamashangi kabonekamo abafata ibiyobyabwenge benshi, impamvu ni mu mugi cyane ahitwa Rushakamba hari umugezi uhari ugana Gihundwe niho ababifata ari ho babinywera ariko twashyizemo imbaraga zo gufata abo bantu.Turashima abaguides baduhaye uyu musanzu bakadufasha kurwanya ibiyobyabwenge no kubyamagana mu rubyiruko, abaturage bobona ko byahagurukiwe bagahitamo umurongo muzima wo kubyirinda, ubufatanye rero nibwo buzatuma ibiyobyabwenge bicika burundu.”

Umuryango AGR ( Association des Guides  du Rwanda) uharanira  guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa, kumutoza kwigirira ikizere no guharanira kwiteza imbere. Ukaba ugizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 15 bakorera hose mu gihugu.