Amakuru

Rulindo: “Ntabwo nishimira ko mfite imodoka , imirima n’inzu byinshi, ahubwo kuba nagirira igihugu akamaro ni yo ntego” Dr Sina Gerard

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Dr.Sina Gerard wamamaye mu guhanga udushya binyuze muri Entreprise Urwibutso  kuri Nyirangarama avuga ko icy’ingenzi mu buzia ari uko umuntu iyo afite umwanya wo gukora akwiye gukora azirikana ko agomba gusiga ikintu kizagirira igihugu akamaro n’isi muri rusange.

Dr.Sina Gerard ni umugabo usabana cyane kandi wumva ibitekerezo by’abandi

Ubwo yari mu imurikagurisha 2024 mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yazanye ibintu byinshi kandi bigezweho bikwiye kugurwa na benshi haba mu biribwa n’ibinyobwa, ndetse n’abumva bagamije kwishimisha yabazaniye ifarasi batemberaho, itorero rishimisha abajya muri Stade ubworoherane ariko amenyesha abanyarwanda ko bakwiye gushyigikira ubuhinzi n’uburezi byose mu ikoranabuhanga bigendanye n’icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda.

Abashoramari basabwa gukora ibikorwa bigeza inyungu kuri buri Munyarwanda

Yagize ati: “Njye nkora ntagamije ku nyungu zanjye z’uyu munsi gusa ni yo mpamvu dufite inganda, duhinga amoko y’ibihingwa anyuranye kandi tugatoza n’abana kubyaza umusaruro uvuye mu bikomoka ku buhinzi babyongerera agaciro, tugatanga n’imirimo ku baturage bari mu gace dukoreramo”.

Akomeza avuga ngo ariyo mpamvu mu mwaka wa 2007, yahisemo gushinga ishuri yise Fondation Sina Gerard, agamije ko abana biga ibijyane n’ubuhinzi n’ubworozi, aho kandi arihira abana basaga 700 amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafunguro

Yagize ati: “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame adusaba gukomeza kwiteza imbere duteza imbere igihugu cyacu, tukaryama dukerewe tukabyuka kare , kuri ubu rero College Fondation Sina Gerard dufite amashuri guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye, ni muri urwo rwego nshyira mu bijkorwa gahunda ya Guverinoma  ya 2050, aho buri munyarwanda wese azaba azi gusoma no kwandika”.

Eric umwe mu bakozi ba Dr.Sina Gerard

Ikigaragaza ko Sina Gerard akunda igihugu abo bana 700 ngo bahabwa ibyo bakeneye byose biva mu nyungu y’ibyo akura mu bikorwa bye by’ubucuruzi n’ubuhinzi n’ubworozi akorera kuriNyirangarama

Yagize ati: “Kuri ubu umwana wiga muri College Sina Gerard, nta bwo ashobora gutsindwa kuko aba yarigishijwe n’abarimu b’inzobere arangiza azi kwihangira umurimo ndetse no kwishingira uruganda cyane ko n’imenyerezamurimo arikorera muri Entreprise Urwibutso ya Dr.Sina Gerard, ni yo mpamvu twubatse na Kiliziya twubatse muri Rulindo tugamije ko umewana akura azi Imana kandi afite ubumenyi.

Dr.Sina Gerard ngo ntabwo ashimishwa n’ubukungu afite ahubwo yifuza kuzasiga isi nziza kandi iteye imbere.

Dr.Sina Gerard ku bwe ngo icyiza ni ugusiga izina ryiza ku isi kandi warakoze ibyo ugomba gukora bifitiye isi akamaro ari nayo mpamvu aryama amasaha make atekereza ejo hazaza

Yagize ati:“  Abantu bose iyo twikorera tuba dushaka inyungu, ariko kuri njye inyungu nyubakamo abantu; abana b’u Rwanda ntabwo nezezwa no kubona inzu nyinshi, amamodoka menshi ahubwo mbikora kugira ngo nanjyenumve ko ibyo nakoze atari ugusiga izo modoka n’inzu yemwe n’imirima gusa ahubwo nibonemo  abo nafashije, ari ba Dogiteri, Engeniers bose bubaka igihugu”.

Bimwe mu dushya Dr. Sina Gerard akora biryohera abanyarwanda

Akomeza agira ati: “Nishimia gusazira mu gihugu giteye imbere cyane ko dufite imiyoborere myiza ndetse n’umutekano , nkaba nsaba ababyeyi kumva ko uwubatse umwana mu bumenyi aba ateza imbere igihugu”.

Dr.Sina Gerard ari muri bamwe mu banyarwanda batunze ifarasi.

Dr.Sina Gerard akomeza avuga ko n’ubwo umuntu yagira imitungo agahinga akorora  akagira byinshi ariko akwiye no gukora siporo kugira ngo agire ubuzima bwiza, ari na yo mpamvu kugeza ubu afite ikipe y’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “ Kugeza ubu ikipe yacu y’umupira w’amaguru igeze mu kiciro cya kabiri  kandi intego ni iyo kugera mu cya mbere , Athletisme byose ni amahirwe dutanga ku rubyiruko muri uyu mwaka ndihimira ko abana 6 bagiye mu Budage mu marushanwa  kandi baratsinda , ubushize hari umugore wagiye mu Butariyani muri Congo Brazzaville hari abagiyeyo, muri abo bose hari uzakomeza ajya muri Amerika mu marushanwa abo bose baserukira igihugu cyacu biturutse mu nyungu zacu aho tugomba gukoresha uburyo bwose inyungu zikagera kuri buri wese ”.

Zimwe muri divayi zitunganywa na Dr. Sina Gerard

Dr.Sina Gerard asoza asaba abashoramari kujya bazirikana ko gutanga umusoro birinda magendu aribyo bizatuma bunguka n’igihugu kikarushaho gutera imbere, abonera ho kandi no gushimifra Perezida Kagame Paul watoje abanyarwanda umuco mwiza wo kuzamurana mu iterambere ari n’aho uyu Dr.Sina Gerard akomora ayo masomo kandi ashimangira ko azakomeza gusigasira byagezweho, ashyigikira uwo ari wese ushakira uru Rwanda amahoro arambye n’iterambere yemwe n’aho byaba ngombwa ko yitanga mu buryo bunyutanye ahora yiyeguye mu ubaka u Rwanda.