Rulindo: Abanyamuryango FPR Inkotanyi bakoze impanuka ikomeye
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yerekeza i Musanze igeze ahitwa ku Karashi mu karere ka Rulindo yakoze impanuka bamwe barakomereka umwe kugeza ubu ni we bizwi ko yitabye Imana, mu gihe abandi bakometeretse.
Umwe bari bari muri iyi Coaster avuga ko bari bakurikiye izindi modoka ariko iyari imbere yabo ngo bagiye kubona babona iryamishije urubavu
Yagize ati: “Ndakeka umushoferi yabuze feri kuko aho byabereye twari tugeze mu ahitwa mu Rwiri hari ikona na ryo ubona riteye ubwoba, shoferi yagerageje kwirwanaho ngo yenda itaza kwibarangura ikarenga epfo ariko byanze iryamisha urubavu benshi bakometeretse byoroheje abandi birakomeye ku buryo nkeka ko barapfa”.
Umwe mu baturage babonye iyi modoka ikora impanuka barimo Kazagwa Egide yagize ati: “Twe twabonye imodoka zikurikiranye dukeka ko zigoye mu bukwe mu gihe tugitekereza ibyo tubona imwe muri zo itangiye kuzungerea ku bw’amahirwe yerekeza mu mukingo, teagiye kureba dusanga bamwe bahubutsemo bagwa muri ligore bakomeretse cyane kugeza ubwo imbangukiragutabara yaje kubajyana kwa muganga”.
Abakoze impanuka benshi bakomeretse kubera uburyo imdoka yakozemo impanuka
Umuyobozi wa karere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel nae yemeza ko iyi mpanuka koko yabaye mu gihe Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavaga Giocumbi berekeza Musanze mu nama, ndetse ko hari umwe umaze kwitaba Imana muri abo bakoze impanuka
Yagize ati: “Imodoka yaguye mu mukingo igwisha urubavu kandi natwe twari muri iryo tsinda nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamwe bajyanywe ku bitaro bya Byumba, abandi Kinihira ari n’aho njye ndi na bo gusa umwe muru bo amaze kwitaba Imana”.
N’ubwo bivugwa ko hari umwe muri bo witanye Imana biravugwa ko hari n’abandi bameze nabi ku buryo bashobora gutakazaubuzima bwabo.