Rubavu:Ubufatanye ni bwo buzatuma akarere gatera imbere.Minisitiri Shyaka.
Yanditswe na Uwase Cecile.
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa n’imurikagurisha muri Rubavu, yasabye inzego zose gukomeza gukorera hamwe kugira ngo akarere gakomeze gutera imbere .
Minisitiri Shyaka yagize ati: “ Ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage ba Rubavu ni byo bizatuma aka karere kazahuka mu iterambere, kandi umuyobozi akwiye gukora ku buryo umuturage atera imbere, ikindi kandi muri iri murikabikorwa birakwiye ko hashyirwa imbaraga muri gahunda ya Made in Rwanda, ikindi ni uko aka karere kagomba kubera utundi turere bandebereho mu rwego rwo kwiteza imbere”.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yishimira uburyo iri murikagurishwa ryitabiriwe ndetse asaba ko hakomezwa kwibandwa ku bikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati: “ Gahunda ya Made In Rwanda ikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga , kugira ngo u Rwanda rukomeze kwigira , ikindi ni uko gahunda ya Made In Rwanda itanga akazi, nkaba nshimira urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi muri iri murikagurisha”.
Umuturage imurikagurisha yavuze ko iri murikagurisha rituma bagaragaza ibyabo nk’uko Uwitonze Egide yabitangarije Rwandayacu.com.
Yagize ati: “ Iyo tuje muri irimurikagurisha aba ari umwanya wo kugaragaza ibyo dukora ndetse no kwigira kuri bagenzi bacu bakora nk’ibyacu, tukarushaho natwe kunoza ibyo dukora , ndetse n’amasoko bigatuma aboneka, iri naryo burya aba ari ishuri rikomeye, ndashimira rero Leta yacu yashyizeho iyi gahunda”.
Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 13Ukuboza rikazarangira ku wa 27 Ukuboza 2019.Ibihugu byitabiriye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya, Ghana, Cameroun, Misiri , Ubuhinde n’Ubushinwa.