Amakuru

Rubavu:Abafite uburwayi bwo mu mutwe bavuga ko bakorerwa ihezwa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe  bo  u karere ka Rubavu,bavuga ko kuri ubu bakomeje guhura n’ihezwa bahabwa akato muri rusange bamburwa agaciro n’icyubahiro mu muryango

Aba baturage bavuga ko nko mu nama ngo iyo batanze igitekerezo bagifata nk’aho ari icy’umurwayi wo mu mutwe ni yo ngo yaba afite ukuri

Yagize ati: “Ubu iyo turwaye ntibumva ko ari uburwayi nk’ubundi bihutira kutwambutsa muri Congo Kinshasa nkatwe duturiye imipaka; kuko ni ho hari abavuzi gakondo ngo birukane amashitani, kandi hati abakomeza gutyo bikabaviramo uburwayi bwo mu mutwe bukomeye, abandi bagapfira mu bapfumu, ubu ntabwo twaba turi mu isibo ngo yenda ntange igitekerezo nk’ahanyura umuhanda ngo bacyakire mbese birakaze cyane dufite akato muri sosiyete kandi noneho hari n’abatabyerura bagashingana inzara gusa”.

Umwe mu bafite ikibazo cy’indwara y’igicuri twahaye amazina ya Mukamana Egidia yavuze ko we iyo aguye hasi bamuhunga ahoi kumutabara

Yagize ati: “Iyo nituye hasi buri wese arampounga ngo ntamwanduza igicuri ngo kuko iyo umuntu asuriwe n’urwaye igicuri acyandura, ariko baransetsa ubund se umuntu muzima umufunze umwuka we yabura gusura? Hari indwara abanyarwanda bafiteho imyumvire mike, ariyo mpamvu nkatwe duhozwa mu kato”.

Abayobo bateze amatwi ibibazo abafite ibibazo byo mu mutwe bahura nabyo

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga mu kurwanya Virusi Itera SIDA no guteza imbere Ubuzima(Umbrella of Organisations of Persons with disabilities in the fight against HIV/AIDs and for Health promotion(UPHLS), wahagurukiye kurwanya akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC)mu bukangurambaga igenda ikora.Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe Mukeshimana Mediatrice, avuga  ko uburwayi bwo mu mutwe, ari uburwayi buvurwa bugakira akaba asaba buri wese kwita ku ufite ubu burwayi aho kumuheza.

Yagize ati:”Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira turasabwa abaturage kwirinda kujyana urwaye muri za magendu bamujyane kwa muganga yitabweho akire dufatanyije n’izindi nzego tugiye gukomeza ubukangurambaga.”

Mukeshimana Mediatrice

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper we anenga bamwe mu  bayobozi  b’inzego z’ibanze nabo baheza ufite uburwayi bwo mu mutwe, abasaba ahubwo kubitaho no kubaha serivise mu buryo bukwiye nk’abandi banyarwanda.