Amakuru

Rubavu:Abafite ubumuga bishimira imiyoborere myiza y’u Rwanda yabubakiye umuhanda bakoresha ubahuza na Kongo Kinshasa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimira ko Leta y’u Rwanda yabubakiye umuhanda na Parikingi z’ibinyabiziga byabo bakoresha mu bucuruzi, ibi bikaba barabaruhuye imvune bahuraga na zo bisekura mu binogo n’amabuye ashinyitse bajya mu bikorwa by’ubushabitsi muri Repubulika iharanira Demokarsi ya Kongo.

Ni umuhanda wubatswe binyuze mu Kigo Gishinzwe guteza Imbere  ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA),.ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel).

Aha ni ahantu hagenewe parikingi y’abafite ubumuga (foto Rwandayacu.com).

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko uyu muhanda ari ingirakamaro kandi ugaragaza neza  ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yita ku burenganzira bwa Muntu kugeza n’aho yubaka umuhanda wihariye ku bafite ubumuga.

Mukunzi Jeanne ni umwe mu bafite ubumuga yagize ati: “kUba twarabonye umuhanda wihariuye ku binyabiziga by’abafite ubumuga ni ikintu cyadushimishije cyane, twagendaga duhura n’imodoka dupakiye imizigo kuko dukora ubushabitsi tuva Goma kuzana ibicuruzwa hano ugasanga ari ikibazo, ariko kuri ubu dufite imihanda yacu yihariye ndetse n’aho guparika turashimira imiyoborere myiza ya Kagame Paul”.

Mupende  Kasere Kitoko wo  muri Repubulika Iharanira Demukarsi ya Kongo  ni umwe mu bafite ubumuga ;na we ashimangira ko imiyoborere myiza ariyo yatumye abafite ubumuga bo mu Rwanda babasha kubona inzira banyuramo bambuka umupaka mu gihe bakora ubucuruzi ndetse n’izindi ngendo.

Yagize ati: “Hano ibintu by’aho usanga biri ku murongo, imyaka maze nkora ubucuruzi bwanjye mva muri Kongo Kinshasa nk’umuntu ufite ubumuga sindabona hari umupolisi uhirahira ngo ahungabanye ufite ubumuga, ikindi nabonye ni uko iyi mihanfda ikoreshwa n’abafiyte ubumuga ni uko yubahwa , imodoka yibeshye igaparika kuri iyi mihanda yagenewe abafite ubumuga ntiyakira Polisi, ibi ni ibintu dushima kandi bituma dujkunda u Rwanda”.

Gusunika amagare byorohera abafasha abafite umumuga

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko uriya muhanda waje ari ingirakamaro ku bafite ubumuga bakora ubushabitsi bwambukitranya imipaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias

Yagize ati: “Uriya muhanda ni igikorwa kiza cyatumye abafite ubumuga baruhuka imvune yo kugenda basekura amagare ya  bo ,ku mabuye y’amakoro yari yuzuye muri iriya mihanda, byashobokaga ko ufute ubumuga yageraga mu mikuku akaba yahanuka ku igare , ikindi bahoraga bataka imigongo na we urabyumva, aha ndetse n’abayasunika baruhutse imvune kuko basunika noneho bari ahantu heza”

Ni umuhanda w’ibirometero 3 wubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’Ububirigi kibinyujije muri  Enabel.