Amakuru

Rubavu: Usengimana yafatanywe udupfunyika dusaga 500 tw’urumogi

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

 

Polisi y’u Rwanda itangaza ko ku mugoroba wa tariki ya 17 Nyakanga ahagana Saa mbiri z’umugoroba abashinzwe umutekano mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Karundo bafashe umusore w’imyaka 22 witwa Usengimana Pacifique .

Yafatanwe udupfunyika 582 tw’urumogi  atuvanye mu gihugu cya Rebupulika iharanira Demokorasi ya Congo arimo kurwinjiza  mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko abashinzwe umutekano bamufashe amaze kuva ku butaka bwa Congo amaze kwinjira mu Rwanda.

Yagize ati  “Uriya musore yari yanyuze mu nzira zitemewe yinjira mu Rwanda afite ruriya rumogi. Abashinzwe umutekano bahise bamubona baramuhagarika bamwegereye basanga yikoreye igipfunyika kirimo urumogi.”

Akimara gufatwa yahise ajyanwa gusuzumwa niba nta bwandu   bwa COViD-19  akuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu yashyizwe mu kato mbere y’uko azashyikirizwa ubutabera.

CIP Karekezi yongeye gukangurira abaturage kwirinda kwambuka umupaka muri iki gihe kubera icyorezo cya COVID-19 ndetse anabibutsa ko ibikorwa byose bijyanye n’ibiyobyabwenge bitemewe ndetse ubifatiwemo abihanirwa n’amategeko.

Yagezi ati   “Turagira ngo twongere dukangurire abantu kwirinda kwambuka imipaka mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Buri muntu wese agomba kwiha intego igira iti ntabe ari njye uba nyirabayazana w’icyorezo mu muryango nyarwanda. Ikindi kandi ibikorwa byose bijyanye no kwijandika mu biyobyabwenge  bihanirwa n’amategeko.”

Usengimana utu dupfunyika twose uko ari 582  tw’urumogi yari adukuye muri Congo Kinshasa aje kudushakira isoko mu Rwanda.

Yakomeje akangurira abaturage cyane cyane urubyiruko  gushaka indi mirimo bakora itabagusha mu byaha kandi kuko ihari mu buryo butandukanye cyane cyane ko abakunze gufatirwa mu byaha by’ibiyobyabwenge ari urubyiruko.

CIP Karekezi  yashimiye abaturage bakomeje gufasha inzego z’umutekano gutahura abanyabyaha abasaba gukomereza aho bakajya  batangira  amakuru ku gihe kugira  ngo  ibyaha  bikumirwe bitaraba.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.