Amakuru

Rubavu: Kivu Beach Festival Rubavu Nziza ibiciro bizaba biri hasi cyane

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Iserukiramuco Kivu Beach Festival Rubavu Nziza, biteganijwe ko rizabera ku mucanga  w’ikiyaga cya Kivu rizamara iminsi igera kuri ine kuva ku wa  29 Kanama kugeza ku wa 01 Nzeri 2024, mu karere ka Rubavu, kuri ubu rero abazitabirira bose bitegureko ibiciro bidahambaye kuko buri wese mu bushobozi bwe azishima.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250788989706 na +250781000112 y’Umuyobozi wa Yirunga Ltd  mu Rwanda hose.

Iri serukiramuco kandi rizaba ririmo ibintu byinshi binezeza ariko akarusho ni abahanzi b’ibihangange barimo Platini P uzwi nka Baba ari nawe uzabimburira abandi muri ibi birori,Riderman, Bull Dog Umwami wa Hip Hop, Danny Nanone n’abandi bahanzi bakunzwe mu Karere ka Rubavu.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250788989706 na +250781000112 y’Umuyobozi wa Yirunga Ltd  mu Rwanda hose.

Ni igitaramo cyateguwe na Yirunga Ltd, I bwayo buvuga ko bwateguye  iki gitaramo bagamije gutanga ibyishimo ku batuye Akarere ka Rubavu ndetse no mu gihugu muri rusange cyane ko hari hashize igihe nta bitaramo bibera ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250788989706 na +250781000112 y’Umuyobozi wa Yirunga Ltd  mu Rwanda hose.

Umuyobozi Mukuru(MD) wa Yirunga Ltd,  Yves Iyaremye, Yagize ati: Yirunga Tdt yateguye iri serukiramuco mu rwego rwo gutanga ibyishimo ku batuye Akarere ka Rubavu cyane ko aka ari Akarere k’ubukerarugendo, ibyo bizafasha ababyifuza bose kwidagadura haba abana ndetse n’abakuze, kandi rizaba umwanya mwiza  kuzamura impano  z’abakiri bato  kuko bazahabwa umwanya wo kuzigaragaza ndetse bazafashwa kuzizamura no kuzishyigikira tukaba rero dusaba abantu  benshi kuzaza kureba ibyiza bizaba bihabera”.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250788989706 na +250781000112 y’Umuyobozi wa Yirunga Ltd  mu Rwanda hose.

Uyu Muyobozi akomrezaa ati: “Mu rwego rwo korohereza abashaka kwinjira muri Kivu Beach Festival Rubavu Nziza,ibiciro byakubiswe hasi ku buryo buri Munyarwanda wese yabona ubushobozi bwo kwinjira muri iki gitaramo,ahantu hose hasanzwe kwinjira ni amafaranga 500frw mu gihe abicara muri VIP bishyura 5000frw, ibiribwa n’ibinyobwa kandi bizaba bihari”.

Iyaremye Yves Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd (uri hagati )avuga ko ibiciro biri hasi cyane

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250788989706 na +250781000112 y’Umuyobozi wa Yirunga Ltd  mu Rwanda hose.

Akarusho muri iri Serukiramuco ni uko  kwinjira bizajya bitangira sa tatu za mugitondo kugeza igihe igitaramo amasaha cyahawe yo guhagarika mu ijoro ageze, buri wese ushaka gutembera n’ubwato mu Kivu cyangwa se kureba ubwiza Nyaburanga bw’Akarere ka Rubavu hari itsinda ryateguwe rizafasha buri wese uzaba ashaka gutembera.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250788989706 na +250781000112 y’Umuyobozi wa Yirunga Ltd  mu Rwanda hose.