AmakuruUbukungu

Rubavu: Gahunda yo kubaka inzu zigeretse igamije kuzigama ubutaka no guteza imbere imiturire igezweho

Mu gihe Umujyi wa Rubavu ukomeje kugenda waguka ku muvuduko wihuse, ubuyobozi bw’Akarere bwoyemeje kanndi burashishikariza abaturage kubaka inzu zigeretse (étages), mu rwego rwo kuzigama ubutaka no guteza imbere imiturire igezweho ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kugira imijyi itekanye kandi igererwaho n’abandi.

Bamwe mu baturage bo muri Rubavu bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kubaka inzu zigeretse bavuga ko byabahinduriye imibereho, ndetse bikagaragaza impinduka nziza mu isura y’umujyi.

Uwimana Claudine, yagize ati:Kugeza ubu nabonye abafite ubutaka  buto, bashyizemo amagorofa ubu bituriye hejuru igice cyo hasi baragikodesha mu gihe twe twabonaga ko ari ahantu hato nyamara bakuramo amafaranga kandi usanga batuye ahantu hasa neza , ibi ni kimwe mu bituma tuzajya twizigamira ubutaka bwo guhingamo kuko twebwe turiyongera ubutaka bugenda bushira”.

Ibi uyu mubyeyi abihurizaho na Habarurema Jean Bosco, undi muturage wo mu murenge wa Gisenyi, na we avuga ko iyi gahunda ifasha mu gukemura ikibazo cy’ubutaka bukeya

Yagize ati:“Mu mujyi abantu ni benshi, ubutaka ni bukeya, ariko iyo umuntu yubaka etaje aba akoze igisubizo kirambye. Ntabwo bikigoye kubona aho uba, kandi n’abashoramari bashobora kubona aho bakorera mu buryo bwiza.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Meya Mulindwa Prosper avuga ko gahunda yo guteza imbere inyubako zigeretse ijyanye n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo guteza imbere imijyi ifite isura nziza, itunganijwe kandi ikoresha neza ubutaka.

Amagorofa atuma umujyio wa Rubavu usa neza

Yagize ati:“Twafashe icyemezo cyo gushishikariza abaturage kubaka inzu zigeretse kugira ngo tuzigame ubutaka, tunateze imbere imiturire ijyanye n’igihe. Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira Kigali, tugomba kuwutegura neza kugira ngo ube icyitegererezo mu gihugu, ikindi ni uko ari n’umujyi w’ubukerarugendo, abawugana rero bakeneye inyubako nziza zigezweho zihesha u Rwanda ishema ”

Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha mu kongera umusaruro w’ubukungu, guteza imbere ubucuruzi, ndetse no guhanga imirimo mishya ku rubyiruko ruri mu rwego rw’ubwubatsi n’ubukorerabushake.

Yagize ati: “Iyo umuturage yubaka inzu y’igorofa, ntaba akemura ikibazo cye gusa, ahubwo aba yatanze umusanzu mu iterambere ry’umujyi. Turashaka Rubavu y’iterambere, ifite inyubako ziciriritse ariko ziteye neza kandi zubahiriza amabwiriza y’imyubakire.”

 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avugako kubaka amagorofa ariyo nzira nziza yo kuzigama ubutaka

Abaturage benshi bavuga ko inyubako zigeretse zigaragaza impinduka mu mibereho yabo, kuko zitum a umujyi ugira isura y’iterambere, ukaba isoko y’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari, nk’uko Nzamwitakuze Jules abivuga

Yagize ati: ““Iyo urebye Rubavu y’ubu, usanga isa n’iyindi mijyi ikomeye. Ibyo bituma abakerarugendo benshi baza kudusura, bigafasha ubucuruzi bwacu.”

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, Akarere ka Rubavu karateganya kongera amahugurwa ku baturage n’abubatsi kugira ngo imyubakire ikorwe mu buryo bwubahiriza amategeko, isukure n’umutekano w’abayituyemo.

Leta y’u Rwanda yatangiye kubaka inzu 870 zigenewe abaturage bo mu mirenge itandukanye ya Rubavu, by’umwihariko abo basenyewe n’ibiza byo mu 2023.

Muri iyo mishinga, inzu zizubakwa mu byiciro bya 4 in 1  bivuze ko izo nzu zizaba ziri mu matsinda ya 4 mu nzu imwe.

Hari kandi gahunda yo gusana no kongera kubaka inzu zisaga 293 zangijwe n’amasasu y’abarwanyi, ibikorwa byatangijwe mu 2025 mu rwego rwo kugarura abaturage mu mazu yabo.  Izi mishinga zikorwa mu bikorwa by’ubutabazi (CERC) hamwe n’inkunga ya Leta mu kurema imyubakire ikomeye kandi idashobora gupfa mu bihe by’imiyaga cyangwa ibiza.

Umujyi wa Rubavu witezweho kuzagira impinduka nyinshi mu myaka iri imbere, aho hateganijwe ko uzaba umujyi w’ikitegererezo ufite ibikorwa remezo byinshi ndetse n’imijyi y’ahantu hose ushobora kwihitiramo serivisi wese uyisura.

Rubavu Umujyi w’ubukerarugendo ugenda waguka , ahasigaye mu minsi mkike haraba hageze amagorofa

Hari kandi ibikorwa byo kubaka isoko rya Gisenyi, aho imirimo yo kurangiza yasigaye mu byiciro by’amakaro, amarangi, ibirahuri n’ibindi, nyuma yo gukosora amakosa yagaragajwe mu iyubakwa ryaryo, ndetse abacuruzi batangiye gufatamo imyanya bazakoreramo.

Kubaka imiturirwa byatanze akazi mu rubyiruko mu karere ka Rubavu