Amakuru

Rubavu: Ba gitifu b’utugari bishimiye ikoranabuhanga begerejwe rizabafasha  kunoza serivise

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo bashyikirizwaga internet ya 4G , abagitifu bari basigaye bo mu tugari tugera kuri 32, muri 80 tugize akarere ka Rubavu;batangaje ko ikoranabuhanga begerejwe rigiye gutuma banoza umurimo kandi batangire serivise nziza ku gihe.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa bavuga ko ibi bigiye gutuma bava muri gakondo yo kwirirwa bashakisha amakuru mu mirundo y’impapuro,  ngo kuko buri nyandiko izajya ikurwa muri za mudasobwa zabo, bifashishije iyi internet ya 4G inyaruka nk’uko Murekatete Aline wo mu kagari ka Rwaza, umurenge wa Rugerero, ngo iyi gahunda ije bari bayikeneye cyane,  yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “Iyi internet twari tuyikeneye cyane mu kwihutisha ibyo dukorera abaturage kuko hari ubwo umuturage yazaga ku kagari agasanga nta mafaranga ya megabayite dufite kuri telefone zacu kuko ni zo twifashishaga bityo serivise yagombaga kubona mu buryo bwihuse ikadindira.Iyi internet rero izadufasha kunoza akazi kacu ka buri munsi, ibi turabyishimiye cyane”.

Ibi kandi uyu munyamabanga abihurizaho na mugenzi we wo mu kagari ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe uvuga ko igikorwa cyo kubaha internet yihuta ari indashyikirwa.

Yagize ati: “ Iyi internet yari ngombwa cyane kuko izadufasha mu gutangira raporo z’akazi ku gihe, bituruhure gukubita amaguru tujyanye raporo ku murenge rimwe na rimwe twagera kuri mashine z’aho cyane ko ariho hari hari internet, tugasanga abandi bari kuzikoreraho tukazibyiganiraho hakaba ubwo utashye udakoze raporo, bikakuviramo ubukererwe, iyi internet kandi izadufasha mu guha abaturage serivise zinyuranye”.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rubavu bishimiye internet bahawe izabafasha kunoza inshingano

Ubuyobozi bw’akarere na  bwo burashishikariza abayobozi bahawe ririya koranabuhanga rya internet, kuribyaza umusaruro, baha serivise nziza abaturage nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias, yabitangaje ubwo yashyikirizaga abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari.

Yagize ati: “ Twiyemeje gukomeza gushyira umuturage ku isonga, ni yo mpamvu tunakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo serivise umuturage ahabwa ibe kandi ayibone mu buryo bwihuse hifashishijwe ukoranabuhanga rigezweho”.

Uyu muyobozi yongeraho ko ngo ziriya internet zahawe bariya bayobozi uko ari 38 zije ziyongera kuri 48 zatanzwe mu minsi yashize maze asaba abazihawe bose kuzikoresha mu nyungu z’abaturage aho kuba iz’abayobozi bwite.

Yagize ati: “ Turasaba abahawe iyi internet kuyifata neza kugira n’ibikoresho byayo bizarambe ndetse by’umwihariko bigakoreshwa mu nyungu z’umuturage rusange z’abaturage hagamijwe kubahindurira ubuzima aho na  bo bagomba gutozwa kuyikoresha bisabira serivise zo mu zindi nzego zo hejuru y’akagari”.

Ibikoresho  bya murandasi byatanzwe ndetse n’ifatabuguzi rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 15.385.600.