Amakuru

Rubavu: Abatwara abagenzi biyemeje ko nta n’umwe uzasigara adakingiwe Ebola

 

Yanditswe na Cecile Uwase.

Abatwara ibintu n’abantu mu  mugi wa Rubavu, bavuga ko bihaye umhigo w’uko nta n’umwe uzasigara adahawe urukingo rwa Ebola, mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.Ibi barabivugira ko uwo iyi ndwara ifashe imuhitana byihuse.

Umuyobozi wa Gare ya Rubavu, Kayihembako Obald yagize ati: “ Muri Gare ni ahantu,hahurirwa n’abantu benshi cyane, nk’ubu urabona duturiye umupaka wa Kongo Kinshasa, aha kandi hakaba haragaragaye iki cyorezo, kuri ubu rero kubera ko buri munsi duhura n’abavayo kandi natwe tukajyayo , ibi rero ni bimwe mu bituma dukwiye gufata uru rukingo, kandi hazakorwa n’igenzura mu buryo bwimbitse kugira ngo tumenye mu by’ukuri utwara abagenzi n’imizigo muri uyu mugi atarahawe uru rukingo, uzajya amara gukingirwa azahabwa ikarita ibisobanura , kugeza ubu rero ku bakozi 190, 100 bo ubu bamaze gufata uru rukingo”.

Ukuriye amakoperative y’abatwara moto mu turere twa  Rubavu na Rutsiro, Safali Philippe, yatangarije Rwandayacu.Com, ko kugeza ubu amakoperative 12, afite abanyamuryango basaga ibihumbi 3, batwara moto, biyemeje ko ku munsi bazajya bakingiza abasaga 200.

Yagize ati: “ Tugendeye kuri gahunda y’umurinzi kuri ubu twamaze kumenya ko Ebola ari icyorezo, ubu rero dukora ubukangurambaga mu matsinda y’abamotari aho batuye n’aho kandi kuri ubu hari abahwituzi muri iyi ndwara, tunashishikariza buri wese kugira isuku no kwirinda guca inzira  zitemewe n’amategeko kubera ko iyo utanyuze ku mupaka na  bwo wakwinjiza indwara mu gihugu”.

Umwe  mu bikorera imitwaro ayikura mu gihugu cya Congo Kinshasa mu mugi wa Goma , Uwiringiyimana Wellars, avuga ko gufata urukingo ari intwaro ikomeye kuri bo bambukiranya umupaka.

Abatwara imizigo ku binyabiziga bavuga ko urukingo rwa Ebola ariyo ntwaro izatuma bayirinda

Yagize ati: “ Twebwe nk’abantu bagera kure muri Kongo Kinshasa mu mupaka wa Goma turagenda tukagera za Ndosho, , Kituku, Nyabushongo, Katindo n’ahandi, uru rukingo ni  kimwe mu bituma tugira ikizere ko ni yo Ebola yadufata twarahawe urukingo twavurwa tugakira, dushimira rero uburyo Leta yacu, yuitwaea muri iki kibazo iharanira ko abanyarwanda tugira ubuzima bwiza”.

Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Kongo Kinshasa n’u Rwanda bavuga ko urukingo ari ingirakamaro

Abatwara abagenzi mu mugi wa Rubavu bavuga ko nyuma yo guhbwa uru rukingo bizatuma bakorana ikizere cy’ubuzima ko bafite ingabo arirwo rukingo.