Rubavu: Abaturage b’Akagari ka Bisizi bavuga ko Gitifu wabo abasaba ruswa
Yanditswe Ngaboyabahizi Protais
Abaturage bo mu kagari ka Bisizi mu murenge wa Nyakiliba, Akarere ka Rubavu, bavuga ko nta serivise bashobora guhabwa n’umunyabanga Nshingwabikorwa wabo Twagirayezu Jean Bosco batamuhaye Ruswa , ibi babivuga bashingiye ko nta muturage ushobora kuzamura inzu muri aka kagari,nibura atamuhaye ibihumbi ijana bya ruswa.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa we ibi arabihakana,mu gihe Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiriba bwo buvuga ko bugiye gukurikirana ibihavugwa.
Ibiro by’akagari ka Bisizi ngo ntaguhabwa serivise udatanze akantu.
Umwe mu baturage basenyewe inzu yari imaze gusakarwa ni iy’umuryango wa Barura Pierre Clement washakanye na Neza Angelique bakaba barubatse inzu muri aka gace nkuko abandi bose basanzwe bubaka ariko ngo bo baje gutungurwa no gusenyerwa.
Neza Angelique yagize ati: “ Birababaje kuba nta cumbi ngira , nkaba narafashe inguzanyo, muri banki kugira ngo ndebe ko nabona aho mba, ariko mbabajwe no ,kuba narubatse inzu Gitifu w’akagari nawe ubwe akajya asanga nubaka mu gihe cy’amezi ane dore ko nagendaga nkusanya udufaranga n’ibikoresho, ubuyobozi bwose inzu yanjye bwarayirebaga, ariko kubera ko Gitifu we aba agushakaho amaronko ntazi aca inyuma akakwaka akantu wakabura akagusenyera, kandi urebye hari amazu arimo kuzamuka muri aka kagari adasenywa ariko njyewe baransenyeye”
Uyu mubyeyi asaba ubuyobozi kujya baha serivise umuturage nta ndonke, ikindi akifuza ko Gitifu w’akagari ka Bisizi yamwubakira inzu kandi agacibwa n’amande.
Inzu ya Neza Angelique Gitifu Twagirayezu yayisenye batangiye kutisakara
Yagize ati: “ Birababaza kubona umuyobozi asanga ukora ibyo yita ko bidakwiye , akakureka ategereje kuguhima no kugutera igihombo, aha hantu nubatse rwose abantu bose barahubaka, nta munsi n’umwe yari yateranya abaturage ngo adusobanurire igishushanyo mbonera, kuba rero yaransenyeye ndifuza ko anyubakira inzu yanjye uko yari imeze ndetse ubuyobozi bukamufatira ibyemezo kuko ibintu nk’ibi byo gusenya inzu mbiheruka muri Jenoside yakorewe abatutsi, rwose nsaba ubuyobozi kundenganura”.
Umwe mu bayobozi b’isibo wo mu mudugudu wa Kisangani muri aka Kagari ka Bisizi waganiriye na Rwandayacu.com, yavuze ko na we atumva neza impamvu Gitifu wabo asenyera bamwe mu baturage abandi bakubaka, gusa ngo yamusabye kuza kwifatanya nawe mu gusenyera Neza Angelique, arabyanga.
Yagiza ti: “ Ndakubwiza ukuri Gitivu Twagirayezu mbere y’uko aza gusenya iyi nzu yansabye kuza kwifatanya n’abasore yari yazanye, njye ndabyanga kuko nari nzi ikibyihishe inyuma, kuko iyi nzu imaze igihe kinini yubakwa nawe akayinyuraho ari n’abanyerendo ariko akifuza inshuro nyinshi kuvugana na nyirinzu akaba yaramwihoreye, njye nzi neaza ko iyi nzu yasenywe ku kagambane kuko uyu muturage yanze gutanga ruswa, na twe twarumiwe araza agakusanya amafaranga ya buri muturage ugiye kubaka hano akagenda avuga ngo na we akeneye kubaka nibamusagurire ku mabati ibi bintu rwose ubuyobozi nibubikurikirane ni ukuri araturembeje”.
Ibikoresho by’ubwubatsi bya Neza Angelique byarangiritse byose
Bamwe mu baturage kandi bo muri Bisizi ntibatinya kuvuga ko Gitifu wabo kuri ubu bashingiye uburyo yasenyemo iriya nzu hari ikibyihishe inyuma
Umwe muri bo yagize ati: “ Rwose ibi bintu biragaragarira buri wese kuko imyubakire yo muri kano kagari ntabwo isobanutse ni ukuri none se uzengurutse uyu mudugudu wacu hari amazu menshi arimo kuzamurwa, nta byangombwa uretse gutanga akantu gusa, ibi ubuyobozi nibubikurikirane kuko bashyize mu kuri amazu atari munsi ya 20 arimo kuzamurwa hano yasenywa, arega ikibazo cya bagitifu bo muri Rubavu ni uko imirenge usanga barayigize nk’uturima twabo, ubu urambwira ngo meya yinjiye mu biturage hose ntuyajya atahana bamwe muri bo akabashyikiriza RIB?Meya wacu njye nasaba ko umunsi umwe azasura Bisizi hano tumerewe nabi, udafite ruswa ntiwakubaka n’ubwiherero”.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi nkuru Rwandayacu.com yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bisizi Twagirayezu Jean Bosco, maze ahakana yivuye inyuma ko atazi iriya nzu ndetse atazi n’uwaba yasenye Neza,
Yagize ati: “Ntabwo uwo muturage muzi, ni yo nzu nta n’ubwo nzi aho iri, gusa niba koko inzu ye bayisenye naze tumufahe, ikindi kubaka nta byangobwa na byo ni ikosa, cyokora ubwo mbimenye ngiye kubikurikirana, kuba hari inzu zizamurwa hano muri Bisizi nta byangobwa ni ikinyoma cyamaye ubusa, gusa nk’uko abaturage bifuza ko Meya yazaza gukurikira icyo gikorwa cyo kuba hari nyubako dukingira ikibaba biri mu nshingano ze azahagere yirebere,kandi nta bindi nagutangariza ku bijyanye n’iriya nzu”.
Twagirayezu Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bisizi ngo ntazi uburyo izu ya Neza Angelique yasenywe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba Nyiransegiyumva Monique avugako kubufatanye n’izindi nzego bagiye gusesengura imiterer y’iki kibazo.
Yagize ati: “ Iki kibazo tugiye kugikurikirana turebe, ariko kandi n’abaturage na bo bakaba bakangurirwa kumenya amabwiriza ajyanye n’imyubakire kugirango batazajya bagwa mu bihombo cyangwa se bagatakaza amafaranga yabo mu buryo budasobanutse, kandi uwo muturage nidusanga arengana inzego zibishinzwe zizamurenganura”.
Ikibazo cya ruswa mu nzego z’ibanze ku bijyanye n’imyubakire gikunze kumvikana mu bice bitandukanye, aho usanga bamwe mu baturage bitana bamwana na bamwe muba yobozi bw’inzego z’ibanze basaba abaturage amafaranga babizeza ko bazababererekera bakubaka kandi batujuje ibisabwa bikarangira basenyewe, ariko kandi hakaba na bamwe mu baturage barenga ku mabwiriza agenga imyubakira nabo bikarangira baguye mu gihombo cyo gusenyerwa iki akaba ari ikibazo inzego zibishinzwe zigomba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo gishakirwe umuti nyawo.