Amakuru

Perezida  Kagame  yitabiriye inama  ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Africa muri Indonesie

Yanditswe na TUYISHIME OLIVE

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’umwe mu baperezida  bamaze kugera  muri Indonesia   agiye kubera inama  izamara iminsi itatu  ihuriweho n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia aho yitabiriye Inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika na Indonesia.

Ni inama igihe kuba ku   nshuro ya kabiri, ikaba  izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024.

Iyi nama igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia mu ngeri zitandukanye.

Perezida Kagame yitabiriye umugoroba wo gusangira wateguwe na Perezida Joko Widodo. Ni umugoroba ugamije guha icyubahiro abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyo nama y’iminsi itatu.

Iyi nama izwi nka Indonesia-Africa Forum, izasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,5 z’Amadorali ya Amerika.

Perezida Kagame Paul yakiranwe ibyishimo muri Indonesie

Abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bemeje ko bayitabira barimo Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w’igihugu wa Tanzania.

Na none abaminisitiri 11 bo mu bihugu bitandukanye bemeje ko bazayitabira, bose bakazagira umwanya wo kugira ijambo bageza ku barenga 855 bateganyijwe kuyitabira.