Nyaruguru: Polisi yafashe abenga inzoga z’inkorano
Yanditswe na rwandayacu.com
Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngera kuri wa 1 Nzeri 2020 yakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe zikunze kugaragara muri uyu murenge.Muri iki gikorwa hakaba hafashwe abantu 5 bafatanwa litiro 1985 z’inzoga z’inkorano.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abashwe ari Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 27, yafatanwe litiro 610, Manirakiza Janvier yafatanwe litiro 350, Bizimungu Sylvestre yafatanwe litiro 850, Hakizimana Joseph yafatanwe litiro 100, Siborurema Jean Claude yafatanwe litiro 95 na Irakoze Claude wafatanwe amacupa 17 y’inzoga yitwa mererwa neza.
Izi nzoga z’inkorano zafashwe zikorwa n’abantu batanu(foto Polisi y’u Rwanda).
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Senior Superintendent of Police (SP) Alphonse Mayinga yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abaturage bakora bakanaranguza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Abaturage bo muri uriya mudugudu wa Mutakwa mu kagari ka Fugi nibo batanze amakuru ko abaturanyi babo bakora inzoga zitujuje ubuziranenge bakanaziranguza mu bacuruzi bato. Twahise dutegura igikorwa cyo kujya kurwanya izo nzoga.”
SP Mayinga yakomeje avuga ko usibye no gukora inzoga zitemewe, ziriya nzoga ziranguzwa abacuruzi bato bakajya kuzicuruza mu tubari nyamara tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.
Yagize ati “Ziriya nzoga ubusanzwe ntizemewe ariko noneho banarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakajya kuzicuruza mu tubari, utubari ntitwemewe muri ibi bihe.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere Nyaruguru yakomeje akangurira abaturage kwirinda inzoga z’inkorano kuko zabagiraho ingaruka ku buzima ndetse zikaba zinabakoresha ibyaha bagafungwa.
Ati “Ziriya nzoga zikorwa mu bintu bitazwi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uzinywa, ikindi kandi ni kenshi tubona ibirego bituruka ku businzi bwa ziriya nzoga aho abantu barwana bagakomeretsanya, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye.”
SP Mayinga yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira n’abandi gufatanya na Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba ndetse n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano. Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.