Nyarugenge:Abunzi bafite uruhare runini mu gukemura amakimbirane .Nabahire
Yanditswe na Nkundiye Bertrand
Ubwo bari mu nama ku wa 30 Kamena 2020, yateguwe n’imiryango itegamiye kuri Leta n’inzego nyobozi zitandukanye mu Karere ka Nyarugenge, mu mushinga ugamije gusobanurira amategeko abaturage mu turere dutandukanye yateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) , mu gikorwa gihuriweho n’imiryango 4 ya sosiyete sivile yishyize hamwe kugira ngo ishobore gutanga umusanzu wayo mu rwego rw’ubutabera. Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’utubabera , Nabahire Anastase, yavuze ko Ababunzi bafite uruhare runini mu mikemurire y’ibibazo n’amakimbirane
Yagize ati:”Abunzi bafite uruhare runini mu miyoborere y’iki gihugu , bafite uruhare runini mu mikemurire y’ibibazo n”amakimbirane binyuranye bishingiye ku muco wacu, bafite uruhare mu gukemura amakimbirane hatagombewe ko ibibazo bijya mu nkiko. Abunzi bakomeza ku tuzirika ku muco mwiza wacu wa kinyarwanda ko ‘Ahari abagabo hadapfa abandi’ ku muco w’uko ‘umuryango utazimuye uzima’ ariko cyane cyane ko kumwe ahari abantu hatabura uruntu runtu ! byacitse! badufasha cyane kugabanya ibibazo n’amakimbirane mu nkiko”.
Nabahire ashimangira ko abunzi ari bamwe mu bafasha mu kwimakaza umuco w’ubwiyunge binyuze mu gukemura amakimbirane .
Nabahire akomeza avuga ko Abunzi ari ikitegererezo cy’imiyobirere myiza , n’umuco mwiza w’abatubanjirije bubatse kandi wabagiriye akamaro, ni ikimenyetso cy’uko na mbere y’umwaduko w’abazungu abunzi babashaga kwikemurira ibibazo bagasubira mu mudendezo.
Nabahire , ashimangira ko mu nyigo yakozwe na Minisiteri y’ubutabera mu isuzuma ry’ibikorwa by’Abunzi kuva 2014-2018 inyigo yagaragaje ko abanyarwanda bakunda abunzi.
Yagize ati: “Inyigo yatugaragarije ko uko igihe kigira imbere ubushobozi bwabo n’inararibonye bugenda bwiyongera mu mikemurire y’ibibazo ; mu buryo bwihariye byatugaragarije ko dushobora kubakira ku bunzi tukagera ku rwego dushobora kugira icyo turatira isi; ni gahunda tugiye kongeramo imbaraga nyishi.”
Yongeraho ko kugirango harushweho kongerwa ubufatanye bwa Leta n’imiryango itari Leta kugirango irusheho gukorana n’abunzi ari ugufungura Imiryango mu nzego za Leta bakahisanga.
Yagize ati “ mu rwego rw’ubutabera byaratangiye bimaze kumenyerwa, ariko turanakangurira izindi nzego gufungura imiryango ikabumva, kuko ari abafatanyabikorwa bakomeye b’igihugu cyacu”.
Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Igihugu mu muryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), Mwananawe Aimable, ukora buzima, ubutabera cyane cyane bareba uruhare sosiyete sivile yagira mu gutanga ibitekerezo mu ishyirwa mu bikorwa cyangwa gutanga ibitekerezo by’ishyirwaho ry’amategeko bityo akaza anogeye buri munyarwanda, avuga ko mu gutahiriza umugozi umwe bagenda babona ahari ibibazo , bagafatanya n’inzego za Leta kubikemura. agasaba abanyamuryango b’ibiryango itari iya kuri Leta kuzagira uruhare mu kwitabira no gutora Abunzi kugirango hazarusheho gutangwa Ubutabera bwunga hagabanywe ibibazo bijya mu nkiko.
Yagize ati: “ibi bizagabanya umwanya umuturage yataga asiragira mu nkiko , ahubwo uwo mwanya awukoreshe mu iterambere rye.”
Mwaananawe Umuhuzabikorwa wa IMRO mu Rwanda, na we yishimira imikorere myiza y’abunzi n’uruhare rwa Sosiyete sivile mu kwigisha uburenganzira bwa Muntu
Mwananawe akomeza ashimira Leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu gukorana n’imiryango itari iya Leta, agatunga agatoki kuri zimwe mu nzego za Leta zitarumva akamaro k’iyi miryango , aho usanga bagifite imyumvire ikiri hasi, abasaba ko nabo bakwiye gufungura imiryango bagakorana n’iyi miryango kugirango harushweho gufatanya mu ikemurwa n’igenamigambi ry’igihugu hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu.
Asoza asaba imiryango itari iya Leta gufata umukoro w’ubukangurambaga ku baturage kugirango bazarusheho gutora inyangamugayo.
Rwamucyo Seleverien, Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyarugenge, avuga ko iyi miryango ibafasha gutanga ubumenyi mu nzego zibanze no Kwigisha abaturage amategeko y’ibanze mu kuganisha ubuzima bwabo ahabereye.
Yagize ati: “ abunzi bafite uruhare runini mu karere kuko usanga mu mwaka abunzi bakemura ibibazo n’amakimbirane bigera kuri 800 , bigafasha inkiko kutakira imanza nyishi bigatuma ingengo y’imari yari kubigendaho ikoreshwa ibindi, abatari bumva akamaro k’imiryango itari iya Leta mu nzego za Leta , hakenewe guhindura imyumvire bagafatanyiriza hamwe kubaka igihugu cyacu, ariko nanone birakenewe gukomeza kwigisha kugira ngo imyumvire izamuke”.
Rwamucyo yishimira uruhare rwa Sosiyete Sivile mu guhugura abanyarwanda ku birebana n’uburenganzira bwabo.
IMRO ishimirwa n’imiryango itari iya Leta mu Rwanda kuko igenda ibungura ubumenyi mu turere tw’igihugu igenda itangamo ibiganiro n’amahugurwa anyuranye , ishishikariza abaturage gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo.