Amakuru

Nyagatare:Urubyiruko  rugororerwa muri Gereza  Nyagatare, rugiye kubakirwa ishuri ry’imyuga rizuzura ritwaye miliyoni 80

 

Yanditswe na Gasana Joseph.

Ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa na Kiliziya Gatulika Diocese ya Byumba; hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) rizuzura ritwaye agera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda;iri rikaba rizafasha urubyiruko rugororerwa muri Gereza ya Nyagatare kwiga umwuga, iki akaba ari igikorwa  kuko iri shuri rizabafasha kwiyungura ubumenyi no kwimenyereza umwuga.

Iri shuri nirimara kuzura rizigishirizwamo,ubwubatsi, ubudozi no gusudira, bakaba bayigaga nanone bageretse gutunganya imisatsi.Iri shuri rikazaba rifite ibikoresho byinshi bigezweho, bituma babasha kunoza umwuga mu bumenyi.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko iri shuri ari igisubizo, nk’uko umwe muri bo abivuga.

Yagize ati: “ Iri shuri rije kudufasha mu kwiyungura ubumenyi kuko aho twigiraga hari mu mfundanwa , ni ho twigiraga ubundi tukahabika ibikoresho, ikindi ni uko iri shuri rizatuma dusabana n’abandi biga imyuga , bazajya batugezaho imideri ikenewe hanze ku buryo nituva hano tuzaba tuzi neza ibikenewe hanze, ubundi tubone amafaranga”.

Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’urubyiruko rugororerwa muri Gereza ya Nyagatare

Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG.George Rwigamba mu muhango  wo gutangiza imirimo yo kubaka  iri shuri avuga ko  rizabunganira mu nshingano zabo zokugorora no  gutegura abana binyuze mu buryo bwo ku bigisha amasomo  y’ubumenyingiro.

Yagize ati: “Dufite inshingano zo kugorora; iyo ugorora umuntu wanyuranije n’amategeko , wahanwe n’inkiko , kugira ngo umutegure kutazongera kujya mu byaha , uramwigisha.Inyigisho akuramo harimo iz’ubumenyi rusange , harimo imyuga ituma azagira icyo akora kugira  ngo yigirire akamaro n’igihugu cye, ndetse bimuha n’umwanya wo kutihugiraho bituma yongera kwishora mu bibi”.

Musenyeri Nzakamwita Seleviliyani, uyobora  Doyoseze Gaturika ya Byumba ashimangira ko kugira uruhare mu bikorwa nka biriya , ari bimwe mu bigaragaza uruhare rwabo mu iterambere.

Yagize ati: “ Ibi bikorwa byinjira muri gahunda zacu z’ikenurabushyo, dufasha abantu kugira imibereho myiza iboneye Imana n’abantu, no guteza imbere igihugu mu buryo bunyuranye, nk’aba baba barahuye n’ibibazo binyuranye hano baragororwa bakigishwa kandi na  bo bakiteza imbere”.

Biteganijwe ko iyi nyubako izuzura mu gihe cy’amezi atatu.