Nyagatare: Abaturage bavuga ko bamaze kumenya ibibi by’ibiyobyabwenge
Yanditswe na Bahizi Prince Victory
Abaturage b’akarere ka Nyagatare Cyane abo mu mirenge ihana imbibe n’ibihugu bya Uganda ma Tanzaniya, bavuga ko bazibukiye gutunda, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, bashingiye ku nyigisho bahawe n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba, bwabasabye guca ukubiri na magendu ndetse n’ibiyobyabwenge.
Nkaruzarira Fulgence, ni umuturage wo mu Murenge wa Kiyombe, akarere ka Nyagatare, Yagize ati: “ Ndi umwe mu bantu bakundaga kujya gutunda ibiyobyabwenge birimo za Kanyanga n’urumogi, nahoraga nshibwa amafaranga, kuko nari mu mutwe w’abarembetsi, ubu rero nariyemeje nkorera make, akaba ariyo antunga ariko ibiyobyabwenge namaze kumva ibibi byabyo”.
Utazirubanda Enock wo mu murenge wa Rwimiyaga we avuga ko kuba baturanye n’igihugu cya Tanzaniya byamworoheraga kugeza ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Yagize ati: “ Ibiyobyabwenge hano kwinjira mu Rwanda byari ibintu byabaye nk’umuco kuko umuntu abifatira ku irembo rwose, kubera ko tuba duturiye aho bihingwa nk’urumogi , ariko kuri ubu kubera inyigisho twahawe n’abayobozi kandi tukaba twarabonye ibibi byabyo ubu twarabizibukiye, twahisemo gushora imari mu bindi bikorwa ahi kuyashora muri warage n’ibindi biyobyabwenge”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred we avuga ko
inzego z’ibanze z’aka Karere ka Nyagatare zikwiye kurushaho kongera imikorere n’imikoranire hagati yabo ndetse no gufatanya n’abaturage kurandura magendu n’ibiyobyabwenge kuko biri muri bimwe bihungabanya umutekano mu miryango, bikadindiza ubukungu n’iterambere mu gihugu.
Yagize ati: “ Dusaba abayobozi kwegera abaturage , bababatoza guca ukubiri n’ibiyobyabwenge , kuko ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuturage ndetse bikica n’urubyiruko rwabo mu bijyanye no kwiteza imbere, no kubicira ejo hazaza habo”.
Mu karere ka Nyagatare kuri ubu hari inzira zisaga 80 zinyuzwamo magendu n’ibiyobyabwenge.