Nyabihu: Shyira babangamiwe n’umugezi wuzura ukabasenyera
Yanditswe na Rwandayacu.com
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyira akarere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’umugezi wa Musarara wuzura maze ukarenga inkombe hanyuma ukabasenyera ndetse ugatwara n’imyaka bahinze ari n’ako wangiza n’ibikorwa remezo
Ni ikibazo aba baturage bo mu murenge wa Shyira w’akarere ka Nyabihu muri Santre y’ubucuruzi ya Vunga ,bavuga ko bitewe n’amazi ava mu misozi mu gihe cy’imvura akiroha mu mugezi wa Musarara ,ngo bituma uyu mugezi urenga inkombe maze ukabatera mu ngo zabo ari nako ubasenyera rimwe narimwe ugahitana ubuzima bw’abantu utaretse no kwangiza ibikorwa remezo kuburyo ngo aba baturage bahorana impungenge n’impagarara baterwa n’uyu mugezi
Amwe mu mazu yangijwe n’umugezi wa Musarara
Nzaruhankire Florence atuye muri aka gace yagize ati: “ uyu mugezi rwose uduteje impungenge uruzura ukarenga inkombe ukadutera mu ngo iwacu ari nako wangiza imyaka twahinze , dore nk’aha ureba hari urutoki none rwose rwaragiye bitewe n’uyu mugezi wa Musarara”.
Tuyizere Kassimu nawe ashimangira ko bitewe n’ibibazo baterwa n’uyu mugezi wa Musarara barasaba ubuvugizi kugira ngo Leta ibafashe kubonera inzira ihoraho amazi y’uyu mugezi
Yagize ati: “ Turasba Leta ko yadukorera ubuvugizi maze uyu mugezi wa Musarara ukubakirwa ukaba washakirwa inzira ngari kubera ko amazi aturuka hejuru mu misozi aza ari menshi cyane akarenga inkombe akuzura maze akagera no mu isoko rya Vunga ”
Umugezi wa Musarara iyo wuzuye utwara imyaka n’amazu hagasigara ubutayu
Kubera ko imbaraga zabo zananiwe mu gushakira inzira amazi y’uyu mugezi udahwema kwangiza ibyabo ,aba baturage barasaba ko ubuyobozi bwashyiraho akabwo mu gushakira uyu mugezi inzira ihoraho kandi ikomeye izatuma amazi yawo atongera kurenga inkombe
Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyira buravuga ko ku bufatanye n’zindi nzego barimo kureba uko amazi y’uyu mugezi yahabwa inzira ihoraho kugira ngo atazakomeza kwangiza byinshi
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Shyira Bizimana Placide yagize ati: “ Mu gihe cy’imvura uyu mugezi wa Musarara urenga inkombe maze ukangiza byinshi, gusa kubufatanye n’izindi nzego iki kibazo turimo kugishakira umuti urambye kugira ngo uyu mugezi atazakomeza guteza ibibazo”.
Abaturiye umugezi wa Musarara basaba ko wahabwa inzira ituma utabangiriza
Uretse kuba uyu mugezi wa Musarara wuzura ukarenga inkombe maze ugasenyera abaturage ari nako wangiza ibyabo ; aba baturage baranavuga ko uyu mugezi ugenda usatira n’isoko rya Vunga ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi ari muri iyi santere k’uburyo iki kibazo kidashakiwe igisubizo mu gihe cya vuba ngo iyi santre y’ubucuruzi ya Vunga ishobora kusenyuka cyangwa se ikarengera n’ isuri .