Nyabihu: Rambura abagabo barataka guhondagurwa n’abagore babo, nyuma yo guhaga umufwi
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Rambura , Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bahondagurwa n’abagabo babo nyuma y’uko baba bavuye kunywa inzoga bita umufwi , bitwaje ihame ry’uburinganire.
Aba bagabo bavuga ko bakubitwa n’abagore babo ariko ngo kubera ko bibatera ipfunwe ko basekwa na bagenzi babo bagahitamo kwinumira nyamara , ibi ngo bigira ingaruka ku mibereho y’abana babo n’iterambere ry’umuryango.
Mujyambere Emmanuel yagize ati: “Hano muri Rambura , Akagari Birembo Umudugudu wa Mariba yagize ati: “Abagore bumvise ihame ry’uburinganire nabi, ikibazo cy’abagabo bakubitwa n’abagore kirazwi hano muri Rambura , baraduhondagura tukinumira kuko ntabwo wajya kwiha rubanda, umugore aragenda akirwa muri santere ya Gasiza yinywera umufwi , kubera ko aba amaze guhaga inzoga , akibagirwa ko afite abana n’umugabo, na bwo yakwibuka gutaha akagera mu rugo abaza umugore ko yatetse”.
Akomeza agira ati: “ Tekereza ko umugore ataha sa yine z’ijoro, nta mugabo ino ukivuga , gusa ubusunzi hano butuma abagabo duhoterwa ariko kubera umuco twakuriyemo ntawajya kwiteza bagenzi be ngo ararega kandi iyo uguze ngo urihagararaho nk’umugabo iwawe, umugore avuga ko agushyira RIB, abagore rwose bakwiye kujya mu itorero bagasobanurirwa neza uburinganire icyo aricyo”.
Mukandagijimana Cecile ni umukecuru w’imyaka 56 hyagize ati : “Nta banga rikirimo hano muri Ramvbura abagore barasizoye hari abarara mu kabari rwose ndakubwiza ukuri hari abagabo batakivuga mu ngo, hari abataha mu ijoro,baragenda bakajya mu tubari bakirirwa banywa ntibubahirize inshingano, ikibazo rero ni uko abo bagore bigize baruharwa bataza nio mu nama ndetse ni mu mugiriba w’ababyeyi”.
Shirubwiko MariCeline we avuga ko bibabaje kubina hari bagenzi babo b’abagore batita ku muryango ahubwo bakirirwa mu tubari bagacyurwa n’ijoro.
Yagize ati : “Ikitubabaza ni uko abo bagore tutababona ni mu nama dukora n’abayobozi ngo tubagire inama, ibi rero bigira ingaruka mbi ku muryango kuko hari bamwe mu bagabo bahitamo kwishakira abandu bagore kure muri za Musanze na Rubavu bakajya babatahira, ikindi bigira ingaruka ku bana baba babyaye kuko ntibiga neza n’iterambere riradindira, ikibazo ni uko abagore nk’aba iyo abagabo bavuze birukira kuri RIB,ibi rero ni bimwe mu bituma abagabo batavuga mu ngo zabo bagahitamo guhunga”.
Umukozi wa RIB mu ishami ryo gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude , avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa ngo abihishe cyangwa ngo umugore ajye mu kabari asinde yibagirwe inshinano nk’uko umugabo nawe adakwiye kutubahiriza inshingano
Yagize ati: “ Ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange byaragaragaye ko ridakorerwa abagore gusa n’abagabo barahohoterwa, mu bikorwa bimwe bimwe na bimwe rero bikurura ihohoterwa ni uko hari bamwe na bamwe batarumva neza ihame ry’uburinganire ni ho dukomoza tuvuga ko hari bamwe mu bagore bagaragara mu ngeso z’ubusinzi wababaza impamvu bakora ibyo bitari mu muco Nyarwanda bakavuga ko ari uburinganire”.
Umukozi wa RIB mu ishami ryo gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude (foto rwandayacu.com).
Uyu mukozi wa RIB akomeza avuga ko bidakwiye ko umwe mnu bashakanye yishora mu businzi, ni yo mpamvu ngo bajya bakora ubukangurambaga bahereye mu nzego z’ibanze kugira ngo zijye zibafasha gusobanurira cyane ibijyanye n’ihame ry’uburinganire, abaturage mu midugudu iwabo basonukirwe ko uburinganire bitavuze kuringanira mu ngeso mbi.
Yagize ati: “Uburinganire ntibivuze kuringanira mu businzi n’izindi ngeso mbi izo arizo zose;umugore kujya mu kabari agasinda agataha akubita umugabo ntibikwiye, ariko nanone umugabo wakubiswe ni ngombwa ko yegera inzego z’ubuyobozi zikamurenganura, abagabo bahindure imyumvire bareke kwizirika ku muco ngo aha nimvuga ko umugore yankubise baraseka, nyamara hari ubwo byakomeza gutyo akazagera ubwo yicwa n’uwo bashakanye”.
Umukozi w’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe abimukira (IOM), Mutoniwase Sophie avuga ko amakimbirane mu miryango akigaragaragaramo, ariko nk’abantu bashinzwe kubungabunga uburenganzira bwa Muntu, na bo bakora ubukangurambaga mu nzego z’ibanze
Yagize ati: “Inzego z’ibanze tuzisaba gukomea kumva neza ko ikibazo cy’ihohotera kiriho, ibi bakabibwira abaturage bayobora, ikindi kandi navuga ku bagabo bakubita abaga bo ntabwo ari umuco kuko burya ngo ukurusha umugore akurusha urugo, rwose abagore batatira igihango cyo uba kuba Mutimawurugo nibagaruke ku muco bumve ko badakwiye kuba abasinzi ngo bahondagure abagabo babo babo”.
Umukozi w’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe abimukira (IOM), Mutoniwase Sophie (foto rwandayacu.com).
Muri iyi iminsi Umuryango w’abibumbye, ishami ryita ku bimumukitra ku bufatanye na RIB, muri gahunda y’iminsi 16, baganiriza abaturage ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana”.
Iyi gahunda yatangiye ku wa 25 Ugushyingo ikazarangira ku wa 15Ukuboza 2024.