Nyabihu: Ishuri Kalisimbi Vision Academy abigamo bishimira ko basuye Inteko Ishinga amategeko
Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais
Abanyeshuri bo ku ishuri rya Kalisimbi Vision Academy riherereye mu murenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu, bagiriye urugendo shuri i Kigali aho basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse na Stade y’Igihugu i Remera. Ni urugendo bashimye byimazeyo kubera ubumenyi, icyerekezo n’indangagaciro bahungukiye.
Uru rugendo shuri rwabaye ku wa 25 Kamena 2025, rwari rugamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa imikorere y’inzego z’igihugu, no kubafasha kumenya aho amahitamo yabo y’ahazaza ahurira n’ibikorwa by’iterambere n’imiyoborere myiza.
Mimi Justin, Umuyobozi wa Kalisimbi Vision Accademy (ibumoso) yishimiye uko bakiriwe mu nteko
Mimi Justin,Umuyobozi wa Kalisimbi Vision Academy, yavuze ko uru rugendo rugamije kurera umwana w’umunyarwanda uzi igihugu cye kandi witeguye kucyubaka.
Yagize ati: “Tugamije kurera umwana usobanukiwe igihugu cye. Iyo abonye aho amategeko afatirwa, uko ashyirwa mu bikorwa, ndetse n’aho siporo itangirira ku rwego rw’igihugu, bituma yunguka icyerekezo n’ikinyabupfura gikwiye umunyarwanda.”
Yongeraho ati:“Ibi bikorwa binatuma umwana atangira gutekereza ku cyerekezo cye hakiri kare, agatekereza ku kuba umuyobozi w’ejo hazaza, umudepite, umutoza cyangwa undi muntu wagira uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu. Ibi bibafasha kumenya aho igihugu cyabo kiva n’aho kijya, bikabatera ishema ryo kukibamo no kucyubaka.”
Mu rugendo rwo ku Nteko Ishinga Amategeko, abanyeshuri baganirijwe ku nshingano z’inteko, uko itegeko ribarwa, uruhare rw’abadepite mu gufasha abaturage n’uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere myiza.
Umwe mu banyeshuri bitabiriye, yagize ati:“Numvaga ijambo ‘Inteko Ishinga Amategeko’ ariko sinari nzi uko ikora. Ubu noneho nabonye aho bakorera, numvise ko no kuba umwana ntibimbuza kugira inzozi zo kuhagera. Ndashaka gukomeza kwiga kugira ngo nzabe umwe mu bayobozi b’u Rwanda.”
Buri mwana yumvaga yishimiye kwicara mu ntebe mu nteko ishinga amategeko
Undi nawe, yavuze ko urugendo rwabamurikiriye mu bijyanye n’imikino ubuzima
Yagize ati:“Twabonye uko abakinnyi bitoreza kuri Stade y’igihugu. Ubu ndifuza gukomeza siporo no kuyikunda kurushaho kuko numvise ko na yo ifasha igihugu gutera imbere.”
Ababyeyi barerera kuri iri shuri na bo babona izi ngendo shuri nk’inzira y’uburezi burambye bwubaka umwana uzi aho ava n’aho ajya.
Mukandori Claudine, umubyeyi urerera kuri Kalisimbi Vision Academy, yagize ati:“Iyo umwana atashye akakubwira uko yabonye Inteko Ishinga Amategeko, uko abadepite bafata ibyemezo, cyangwa uburyo abakinnyi bitoreza kuri Stade, uba wumva ko ibyo yiga mu ishuri bihuzwa n’ubuzima nyabwo. Mbibona nk’isomo rikomeye ritanga icyerekezo.”
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko buzakomeza gutegura ingendo nk’izi zigamije kurushaho kwigisha umwana gukunda igihugu, kumenya imiyoborere yacyo no gutekereza ku ruhare rwe mu kubaka ejo hazaza.