Nyabihu: Ababyeyi baributswa ko isuku itagomba kubangamira uburyo bwo kubona ibimenyetso ku wafashwe ku ngufu
Yanditswe na Nyirandikubwimana Janviere.
Ababyeyi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyabihu bibukijwe ko umuco wo kugira isuku utagomba kubangamira uburyo bukoreshwa hagamijwe gushaka ibimenyetso ku wafashwe ku ngufu
Ikibazo nk’iki gikunze kugaragara cyane ku bana baba bafashwe ku ngufu bagasambanywa mbere yo kubajyana kwa bakabanza kuboza ndetse yaba yaciriweho imyenda nayo bakayimukuramo, aho kugeza ubu 70% by’abana bakirwa bafashwe ku ngufu usanga ababyeyi babo baguye muri iri kosa bigatuma ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko uwo mwana yafashwe ku ngufu bitagaragara
Umuganaga usanzwe ukora mu bitaro bya Shiyira muri Isange one stop Center Germaine nawe avuga ko bakunze guhura n’iki kibazo agasaba ababyeyi kwirinda kugwa muri iri kosa kuko bibangamira uburyo bwo kubona ibimenyetso by’ibanze kandi biri ngombwa
Yagize ati “Akenshi abana twakira hano bahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu ababyeyi baza bamaze kuboza haba habayeho kubaciraho imyenda nabwo bakayibakuramo, wajya gupima intanga z’uwamufashe ku ngufu ukazibura kuko bamwogeje, biracyari imbogamizi ikomeye, tuributsa abayeyi kujya bazana uwo mwana uko ari akimara gufatwa,twe ntabwo tubifata nk’umwanda ahubwo bitworohereza kubona ibimenyetso by’ibanze byemeza ko uwo mwana yafashwe ku ngufu”
Umukozi mu mushinga EMBRANCE ukorera muri ADRA RWANDA, ushinzwe uburinganire n’iterambere no kurwanya ihohoterwa Nkundimfura Rosette avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bwisumbuyeho mu guhangana n’iki kibazo
Yagize ati “Twajyanye n’itsinda rinini ririmo abajyanama b’ubuzima, abashinzwe ubuzima, ba Etat Civile n’abandi benshi bo mu Karere ka Nyabihu tugiye gusura Isange One Stop Center yo mu bitaro bya Shyira, ngo turebe uko ikora, abenshi babonye byinshi batari bazi, harimo n’iki kibazo cy’ababyeyi bakorera isuku umwana mu gihe yafashwe ku ngufu banga ko babaseka ngo bafite umwanda, aha tugiye guhagurukira kongera ubukangurambaga twigisha ababyeyi ko bagomba kwihutira kujyana umwana kwa muganga uko ameze akimara guhohoterwa, biri mu nshingano zacu kandi twiteguye kubikora”
Mu bitaro bya Shyira muri Isange One Stop Center hakirwa abari hagati ya 24 na 30 ku kwezi baba barahuye n’ibibazo by’ihohoterwa, abenshi muri bo baba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho 70% muri bo bagera kwa muganga bamaze gukaraba bityo kubona ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko bafashwe ku ngufu bitaboneka