Amakuru

Ngororero:  Matyazo bahawe Robine hashize imyaka 3 nta gitonyanga na mba

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage bo mu karere ka Ngororero cyane abo mu murenge wa Matyazo , bavuga ko bahawe Robine bakavoma amazi mu byumweru bitatu gusa , ibintu bavuga ko ubuyobozi bwahaye robine z’umuhango cyane ko imyaka 3 ishize burebera ntibuzisane

Imigezi yarakakaye nta mazi hashize imyaka 3

Aba baturage bavuga ko basubiye kuvoma amazi y’ibirohwa ava mu migezi ya Mukungwa na Rubagabaga, aho bemeza ko bavomye amazi meza mu muhango wo gutaha izo robine

Muvunyi Jean Pierre yagize ati: “Umunsi batashye ku mugaragaro ziriya Robine twahise twumva ko tugiye guca ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda harimo inzoka zo mu nda , tumaze imyaka 3 tuvoma mu migezi ya Rubagabaga na Mukungwa  nyamara ziriya robone tuzirebesha amaso, tubabajwe gusa no kuba hari umutungo wakoreshejwe bubaka iriya miyoboro”.

Iranzi Antoinette we avuga ko iriya migezi ari iy’umuhango ashingiye ko byabuze gikurikirana

Yagize ati: “Umunsi ariya mazi dutangira kuyabura kuko twavomye mu gihe gito kitageze no ku kwezi  twabibwiye inzego z’ibanze kugera ku  karere ariko ari abaterankunga ku bufatanye n’akarere ndetse n’akarere nta n’umwe wigeze akurikirana iki kibazo kandi gikomeye ku mpande 2 ari umutungo wahatikiriye ndetse natwe twongeye kuvoma ibirohwa”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nyuma yi guhabwa amazi haje Ibiza , ariko ngo byari kuba byiza iyo iki mibazo gikurikiranwa imiyoboro igasanwa, gusa ngo kunywa amazi mabi bareba ziriya robine bumva ngo ari ikibazo gikomeye

Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kuvoma iborohwa uciye kuri robine mu isibo yawe , ubu iyo dushaka amazi dutuma abana bayatuzanira ku magare bayakuye mu karere ka Nyabihu, ijerekani imwe ku mafaranga 200, twifuza ko natwe Perezida yaduha amazui nk’uko yabikoreye abaturage bo mu murenge wa Gaseke duhana imbibe”.

Iki kibazo ubuyobozi bw’akarere nyamara ngo ntabwo  bwari bukizi, ariko ngo aho bakimenyeye bagiye kugikurikirana nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  Uwihoreye Patrick yabitangaje

Yagize ati: ” Tumaze gukora imiyoboro myinshi myiza ku bufatanye na World vision Muri uyu murenge wagezemo dufite amazi ahagije, birashoboka ko uwo muyoboro waba warangirijwe n’ibiza biroroshye guhita tubikora hari ubu ingengo y’imari yo kubikora mu minsi iri imbere tugiye kubikurikirana”.

Kugeza ubu aho za robine zubatswe hatangiye kumera ahandi abana birirwa bazikinira hejuru, abaturage bakaba basaba ko bahabwa amazi meza kugira ngo birinde indwara zikomoka ku mwanda cyane ubushakashati bugaragaza ko 90% by’indwara bikomoka ku mwanda harimo no kunywa amazi mabi.

Ziriya Robine zatashywe ku mugaragaro mu mwaka 2021 ugamije guha amazi meza abaturage bibumbiuye mu  miryango 204 yo muri Matyazo.