Amakuru

Ngororero: Akarere, amadini n’amatorero byahigiye kuzubakira imiryango itishoboye 517 ibunza akarago mu 2020.

 

Yanditswe na  Ingabire Alice Rugira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bufatanije n’amadini ndetse n’amatorero bahigiye ko mu mwaka wa 2020 bitarenze ukwezi kwa Werurwe hazaba hamaze kubakirwa imiryango 517 yo muri aka karere itishoboye.

Mu guhe izi nzego zose zihigira iki gikorwa , bamwe mu batuye aka Karere bavuga ko gusembera kwa bagenzi babo bibahangayikishije ngo akaba ariyo mpamvu biteguye gutanga umusanzu mu kububakira, binyuze mu buryo bw’umuganda n’indi nkunga basabwa.

Nzihizina Aphred ni umwe muri aba baturage, yagize ati: “ Kubaho nta cumbi ryawe wigengangaho ni ikibazo gikomeye kuko uhora ubungana akarago, aho ugeze hose bakuvanamo, kandi uko wimuka ninako ugenda wangiza ibikoresho byawe , rwose aba bantu babonye aho baba natwe byaturuhura guhora duhangayitse kuri bagenzi bacu batagira aho baba, yewe ibyo badusaba byose twabitanga ariko bakabona aho baba”.

Muri iki gikorwa , amadini n’amatorero ku  nzu zigera kuri 517 z’abatishoboye zigomba kubakwa, yo yiyemeje ubakamo izigera kuri 221.

Ukuriye impuzamatorero yo mu karere ka Ngororero, Padiri Rutakisha Jean Paul akaba anayobora Paruwase Gatulika  ya Muhororo avuga ko bihaye intego ko muri   Werurwe 2020 iyo miryango yose izaba yarubakiwe kandi ituye heza kuko batifuza gukomeza kugira abayoboke bafite ibibazo by’imibereho mibi, ibintu bituma batanakira neza ubutumwa bwa Nyagasani.

Yagize ati : «  Usanga iki ari ikibazo kiremereye akarere kandi koko usanga banasengera mu madini n’amatorero anyuranye, twiyemeje gufatanya n’akarere ni yo mpamvu uko twari twahuye nk’impuzamatorero twiyemeje kubaka amazu agera kuri 221, aha Kiliziya Gatulika ikazubaka amazu 100, ku buryo nibura muri Werurwe 2020, iyi miryango izaba imaze kubona aho iba kandi hameze neza”.

Abanyamadini n’amatorero ku bufatanye n’akarere bazubaka inzu 517

Umuyobozi w’Akarere Ngororero Ndayambaje Godefroid,atangaza ko muri iki gikorwa ubundi bufasha buzakenerwa mu kubakira abatishoboye akarere kiteguye gutanga umusanzu wako kimwe no kubonera abaturage umuti w’ibibazo bibadindiza mu iterambere n’imibereho myiza.

Yagize ati: “ Akarere ka Ngororero dufite imiryango igera kuri 517 itagira aho kuba , twashoboye kuganira n’abafatanyabikorwa twishakamo  amabati, n’ibindi bya hafi ibindi ni amaboko y’abaturage mu kubumba amatafari  mu mbaraga zabo , kugira ngo twubakire abaturage bacu babone aho kuba”.

Kubakira aba baturage batagira aho baba mu karere ka Ngororero ni imwe mu ntego kihaye kugira ngo gakomeze kugira umuturage ubayeho neza mu  buzima bwiza n’iterambere, igikorwa kihaye ko ku wa 31 Werurwe 2020 nta muryango uzaba ukibunza akarago kubera kubura aho kuba. Iki gikorwa abazakigiramo uruhare ni Amadini n’amatorero azubakira abatishoboye amazu 221, ariyo Eglise catholique yiyemeje kuzubaka amazu 100, ADEPR 40, Islam 40, AEBR 7, EPR 7, Adventiste du 7ème jour 8, CFR 2, EAR 14, EDR1, EARR 1 , ERC 1.