Musanze:Uwahoze ari Rushimusi muri Parike y’Ibirunga yahindutse umuhinzi ntangarugero
Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY
Mupenzi Valantin wo mu Kagari ka Bisoke, Umudugudu wa Bunyenyeri,Umurenge wa Kinigi , Akarere ka Musanze,avuga ko yahoze ari Rushimusi kuri ubu yashoye amafaranga mu buhinzi bw’ibirayi atanga akazi ku baturanyi be.
Uyu mugabo ufite imyaka 48 y’amavuko , avuga ko yakuze azi ko ubuzima bwe ari uguhiga akoresheje imitego muri Parike y’Ibirunga , ndetse no kujya kwibamo imigano yo kugurisha n’abakire bari baturanye bayikoreshaga mu bwubatsi;dore ko atuye neza neza munsi y’ikirunga cya Bisoke.
Mupenzi yagize at:“Mbere nahoze ndi Rushimusi natangiye kwinjira ishyamba mfite imyaka 8;najyaga kuzanira data imigano mu birunga, yo gutega imbogo,ubundi nkareba aho impogo zinyura tukajya kwica inyamaswa muri parike, aho ubukerarugendo bumariye gutera imbere ba rushimusi batubumbiye hamwe muri koperative tukajya dutwaza ba mukerarugendo ni ho nakuye udufaranga nashoye mu buhinzi”.
Mupenzi ngo ahereye ku murima n’udufaranga duke yari yari afite yatangiriye ku bireti nabwo kuri are 20 , nyuma y’aho aza guhingamo ibirayi, buhoro buhoro agenda azamuka, muri ba Rushimusi uko ari 494 ngo ari muri bamwe bateye imbere kandi batanga akazi.
Yagize ati: “ Natangiye mpinga ibireti kuri are 20, nari mfite amafaranga atarenze ibihumbi 150, nsaruye ibyo bireti naguze imifuka 2 hari mu mwaka wa 2005, ibirayi mbihinga kuri bwa buso nari nahinzemo ibireti ibyo nasaruyemo hafi ya byose nabigize imbuto, ubu nakuyemo inyungu nyinshi kuko kugeza ubu mfite hegitari 2,5 z’ubutaka bwanjye maze kwigurira, nkagira na hegitari 4, nkaba n’umujyanama w’ubuhinzi mu murenge wacu wa Kinigi”.
Akomeza avuga kuri ubu abana be biga mu mashuri meza ndetse ko amashuri atize yifuza ko abana be bazayiga
Yagize ati: “Ntabwo nigeze njya mu ishuri kubera nyine nakuriye mu buhigi, ariko nkoresha uko nshiboye ngo abana banjye bige, ndetse n’umugore ewanjye namurihiye amashuri ararangiza kugeza ubwo ashinga ishuri ry’inshuke naryo rybatse mu isambu twaguze mu mafaranga avuye mu buhinzi bw’ibirayi”.
Umurima w’ibirayi wa Mupenzi yitezemo toni zisaga 20 (foto Rwandayacu.com).
Bamwe mu baturage Mupenzi yahaye akazi bavuga ko bibafasha kwiteza imbere nk’uko Mutoniwase Marceline abivuga
Yagize ati: “ Kuri ubu Mupenzi ni umuntu w’agaciro kuri uyu musozi, tekereza ko hari ubwo tujya mu murima we turi abantu 60,abagore,abagabo, inkumi n’abasore akadukoresha kandi akaduhemba , namwigiyeho ko byose bishoboka , kuko ni umuntu wakuriye mu bushimusi bw’inyamaswa no kwangiza ibidukikije, ariko ubuhoyobozi bumaze gujusanya ba Rushimusi ni we muntu utaratinze mu bwikorezi bw’imizigo ya ba mukerarugendo, ahubwo yihangiye umurimo ndamukorera ninjiza atari munsi y’ibihumbi 30 ku kwezi”.
Mupenzi avuga ko kuri ubu ahinga toni imwe n’igice aho ashiramo agera kuri miliyoni 3, harimo imbuti n’abakozi, akaba asrura toni zisaga 25, kandi mu gihembwe yinjiza agera kuri miliyoni 5, akana ahunga ku buso bwa hegitari 6,5;hakubiyemo ubutaka bwa hegitari 4 akodesha ndetse n’ubutaka bwe bwite bwa hegitari 2,5, akaba ashishikariza abandi bahoze ari barushimusi kubyaza amahirwe Leta igenda ibereka harimo no gushora imari.