Musanze:Uwahoze akoresha ibiyobyabwenge bikamugiraho ingaruka arasaba urubyiruko kubizibukira
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Maniriho Jean Bosco ni umugabo w’ imyaka 38, avuga ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 12, kubera ko ngo kuri iyo myaka yari abayeho mu buzima bubi bitewe n’amikoro y’umuryango aza kuba umwe mu bana bo ku muhanda bazwi ku izina rya mayibobo, ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka kugeza ubwo ngo yagiriwe inama yo gufata imiti mu buzima bwe bwose.
Uyu mugabo agira inama buri wese ushobora kuba yumva ibyi yise umunyenga w’ibiyobyabwenge akwiye kubitreka kuko byamuzengereje kugera kugera ubwo agira uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo yirirwa agenda mu mujyi wa Musanze no mu Murenge wa Muhoza avukamo
Yagize ati: “Ibiyobyabwenge hari ababyiroha bakumva ko ari ibintu byiza kuri bo kandi kandi ari ingenzi mu buzima bwabo baribeshya cyane, njye nabitangiye mfite imyaka 12 kuko nararaga mu biraro no ku mihanda y’uyu mujyi, nanywaga kore, urumogi kanyanga n’ibindi, ibi byose kandi nabikoraga numva aribwo buzima ariko nakubwira ko nakuyemo ingaruka zikomeye, tekereza ko nzafata imiti ubuzima bwanjye bwose kubera ko byanteje uburwayi bwo mu mutwe”.
Maniriho yageneye Perezida wa Repubulika impano (foto Rwandayacu.com)
Maniriho avuga ko ibiyobyabwe byakomeje kumugira ho ingaruka n’ubwo yageze aho akajya kwiga akarangiza amashuri yisumbuye
Yagize ati: “Naje kugira amahirwe mbona abagiraneza baramfasha njya kwiga, ngeze nakira agakiza ku buryo ibintu byagenze neza kandi ubu ndakora ntunze umuryango wanjye; ndasaba buri wese kumva ko ibiyobyabwenge atari byiza mu buzima”.
Maniriho avuga ko kandi gukomeza gufata imiti neza u gihe umuntu yagaruye ubwenge bituma ashobora kubaho neza ndetse akiteza imbere
Yagize ati: “ Ndashimira ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame waharaniye ko nta muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, kuko nahawe ubuvuzi, nari ngeze ahantu habi cyane tekereza kwikuramo imyenda yose urya imyanda byari bikaze , ubu rero twahawe ubuvuzi biradufasha ari na yo mpavu nahisemo guha Certificat umukuru w’Igihugu mushimira ko yitaye ku barwayi bo mu mutwe”.
Maniriho inyubako ye avuga ko amaze kuyitangaho asaga miliyoni 18 mu kibanza yiguriye (foto rwandayacu).
Kuri ubu Maniriho akora ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Musanze, akaba amaze kwiyuzuriza inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 18 nk’uko abyivugira , ashishikariza abafite ibibazo by’uburwayi bwo mutwe gufata imiti neza ndetse n’akoresha ibiyobyabwenge kubizibukira kandi ko uburwayi bwo mu mutwe barakira bakagirira igihugu akamaro.
Kuri ubu Maniriho afite umugore n’umwana umwe kandi abaturanyi be bavuga ko babanye neza n’ubwo yigeze guhura n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, akaba yifuza guha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikimenyetso cyerekana ko abafite ibibazo by’uburwayi bo mu mutwe yabahaye agaciro .