Amakuru

Musanze:Ubworozi bw’inka bwahinduye ubuzima bw’abaturage

 

Yanditswe na Setora Janvier

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko nyuma y’aho bororeye inka byatumye bagira ubuzima bwiza bashingiye ko bahinduye imirire binyuze mu kunywa amata, bakagira ubuzima bwiza.

Ibi abaturage babibitangarije mu murenge wa Gashaki, ubwo ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo (RDDP) n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangirizaga ubukangurambaga bwo guha amata abana biga mu kigo cy’amashuri cya Ntarama mu murenge wa Gashaki.

Mukamana Vestine ni umwe mu babyeyi baganiriye na Rwandayacu.com

Yagize ati ” Abana banjye ntibari bazi amata ariko nyuma yo gihabwa inka ya Girinka , twabonye amata yo kunywa , ubu tumeze neza mu rugo ndetse n’abaturanyi kuko nabo tubaha. Impinduka rero ni nyinshi kuko abana ntibongeye kugira imirire mibi detse barushijeho no kwiga neza.”

Mukamana Vestine ashimangira ko ubworozi bw’inka burwanya indwara zikomoka ku  mirire mibi(Foto Setora Janvier).

Dusabimana Cyriaque  nawe ashimangira ko guha abana amata ndetse nawe akayanywa  n’umuryango we wose byatumye agira ubuzima bwiza

Yagize ati ” Mfite inka eshatu zikamwa kandi amata zitanze amfasha kwishyurira abana ishuri ndetse bakanayanywaho ari naho haturutse ubuzima bwiza baafite.”

Ni mu gihe bamwe mu bana bahawe amata bavuga ko bayabona rimwe na rimwe  kuko bose badafite inka iwabo ari naho bahera basaba Leta gukomeza kujya ibazirikana muri iyi gahunda cyangwa se akongerwa ku ifunguro bahabwa ku ishuri.

Ntigura Leandre ni umwe muri aba banyeshuri Yagize  ati ” Umwana wanyoye amata agira ubuzima bwiza kandi akamenya n’ubwenge mu ishuri. Amata tuyabona rimwe na rimwe ariko Leta idufashije tukajya tuyabona kuri buri funguro twarushaho kumererwa neza”

Umwana wanyoye amata akura mu bwenge no mu gihagararo(Foto Setora Janvier)

Mugenzi we Twizerimana Adeline ati ” Duhawe aya mata uyu munsi ariko ntabwo ejo tuzayabona twese ariko njye nzayabona kuko dufite inka ariko abatazifite ni ikibazo. Ahubwo byaba byiza n’amafaranga y’ishuri yongerewe ariko tukabona ya mata buri munsi , tukarushaho kugira bwa buzima buzira umuze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo mu Rwanda , Musiime Umulungi Florence yabwiye Rwandayacu ko amata ari ingenzi cyane ku bana ariko ko n’abantu bakuru batayazira.

Yagize ati ” Amata ni ingenzi cyane cyane ku bana ariko n’abantu baakuru ntibayazira nubwo usanga akenshi abo bakuru bibanda ku bindi binyobwa nk’inzagwa n’ibigage birengagije ko ababaswe nabyo ntacyo bigezaho. Yaba umwana , yaba urubyiruko ndetse n’abasheshe akanguhe , abagore batwite , mbese ibyiciro byose bakeneye amata kuko afite intungamubiri zihagije. Kunywa amata bigomba kuba umuco mu banyarwanda kuko arinda bwaki n’igwingira by’abana ndetse akazamura n’iterambere mu bukungu.”

Uyu Muyobozi yanibukije aborozi kandi  ko n’ubwo hakorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu kunywa amata ko nabo bafite inshingano zo kongera umukamo kugira ngo haboneke amata ahagije mu banyagihugu.

Yagize ati ” Umworozi yakagombye guterwa ishema nuko inka ze zakamwe amata menshi kuko ariwo musanzu nawe aba atanze mu iterambere ry’igihugu n’abagituye.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Musanze Ngendahayo Jean yabwiye Rwandayacu.com ko korora inka bishingiye ku mpamvu zitandukanye ariko agaruka ku amata.

Yagize ati ” Amata arenze kuba ikinyobwa ahubwo ni n’ikiribwa. Turanenga ahubwo abantu bagifite imyumvire yo hasi bumva ko umusaruro w’amata ubonetse ugomba kujyanwa ku isoko ngo babone amafaranga yo gukoresha ibindi birimo no kwiyahuza inzoga. Turasaba abantu kujya banywa amata, asagutse akaba ariyo bashakamo amfaranga yo gukoresha ibindi.”

Ngendahayo umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi ubworozi n’umutungo kamere, yahaye abana amata muri Gashaki (Foto Setora J)

Uyu muyobozi yagarutse kandi atunga agatoki bamwe mu borozi borora inka zitanga ifumbire kurusha kwita kuzitanga umukamo ndetse n’isuku muri rusange

Yagize ati: ” Twongere dusabe aborozi kureka kwibanda ku nka zitanga ifumbire ahubwo bakorora izitanga umukamo ndetse no hejuru yibyo bakita no ku isuku kuko amata adatanganwe isuku , aba indiri y’indwara . Niyo mpamvu uyatanga agomba kugira isuku ndetse n’abayanyoye bakayanywana isuku.”

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi igaragaza ko muri 2020 , umubare w’inka ziri mu Rwanda wazamutse ukagera kuri 1.039, muri zo 41% zari inka z’inyarwanda (Local breeds) , 43% zari ibyimanyi ( Cross breeds) naho 16% zikaba inzungu (Pure exotic breeds) . Imibare kandi ikagaragaza ko umukamo wiyongereye aho muri 2006 wavuye kuri toni z’amata 152.511 ugera kuri 864.252 muri 2020.

Gusa ngo urugendo ruracyari rurerure kuko ibipimo by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) bivugwa ko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara umuntu umwe akwiye kunywa litiro 120 ku mwaka mu gihe muri 2020 imibare yagaragazaga.