Amakuru

Musanze:RCA yagaragaje ko CVM iri mu za mbere zicunga neza   umutungo w’abanyamuryango  mu Ntara

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’amakoperative mu Rwanda (RCA) rwagaragaje za koperative zifite imiyoborere myiza n’imicungire , aha ni ho CVM,  (Cooperative y’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu mujyi wa Musanze) yigaragaje mu zikora neza mu Ntara y’Amamjyaruguru.

Iyi Koperative izwiho gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, ikanarutoza gucunga neza umutungo wabo no kwizigamira, ikanabafasha ku bona impushya zo gutwara ibinyabiziga bifite moteri nka moto n’imodoka, kugira ingo ize mu myanya ya mbere mu zicunga neza umutungo w’abanyamuryango ngo hari ibanga ribasha nk’uko  Mutsindashyaka Evariste Umuyobozi w’iyi Koperative abivuga.

Yagize ati: “ Reka tubanze dushimire RCA bwakoze isesengura ku bijyanye n’imikorere ya za Koperative, natwe tukisanga mu kiciro cya koperative zicunga neza ibya rubanda, ibanga rero ni ukuganira kandi ukumvikana n’abanyamuryango, mukajya inama ikindi amategeko akubahirizwa uko yanditswe buri munyamuryango wese ahabwa agaciro kandi umuyobozi akagaragaza ibyo akorera abanyamuryango mbere na mbere inyungu z’abanyamuryango”.

Mutsindashyaka Evariste Umuyobozi wa CVM (foto CVM)

Mutsindashyaka akomeza agira ati: “ Inama ni yo ya mbere muri byose nta muyobozi wiharira ijambo uyobora uko bikwiye yishyira hejuru, ikindi ni uko ibikorwa byose bya koperative biba bifite aho byanditse hari raporo , kuko buriyss nta raporo ntakiba cyakozwe ikindi ni ukumenya ubuzima bwa buri munyamuryango ku myitwarire kuko burya abantu barenze umwe ni nako n’ibitekerezo biba binyuranye”.

Abasekirite b’abatwara amagare mu mujyi wa Musanze ni bamwe mu batuma CVM igira imikorere myiza

Umwe mu banyamuryango ba CVM  Sibomana Yosuwa ni umwe mu bashimangira ko Koperative yabo ikwiye kuza mu myanya ya mbere mu Ntara kuko ngo ubuyobozi bwabo burabumva kandi bubafasha kwiteza imbere aho babona inyungu za Koperative nyuma y’umwaka bakajya kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunane.

Yagize ati: “Iyi koperative nyimazemo imyaka isaga 10.Perezida w’iyi Koperative Evariste  Mutsindashyaka ni we waje adushyira ku murongo, abanyonzi batakarabaga , abasinzi, abagerageza kunyereza imizigo y’abagenzi n’abandi, abo bose ni we wabakosoye, ikindi ni uko dusigaye tubona ubwasisi , aya mafaranga rero aradufasha cyane kuko tuyikenuzamo tukumva ibyiza bya CVM yacu”.

Ikindi ngo ni uko Perezida wa CVM akangurira urubyiro rutwara amagare gukomeza gutera imbere bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, akabigisha ko ejo heza h’u Rwanda hari mu maboko yabo akabasaba kwirinfda ibiyobyabwenge, ndetse akabatoza guhangana n’abasebya u Rwanda

Yagize ati: “nta kuntu CVM, itaza mu myanya ya mbere, kuko Perezida wayo, aba ari natwe mu muhanda aducunga areba uko umutekano wacu uhagaze mu muhanda, aratuganiriza ku buryo mbese usanga dusabana, ubu ntawavuga ngo ntazi imicungire yak operative, ibyo byose birahari cyane, ikindi ni uko iyi koperative yatanze akazi, reba abashinzwe umutekano wacu ku muhanda(abasekirite), aho dukorera hari abari mu biro, abazamu, abashunzwe isuku n’abandi , tuzakomeza gushyigikira iri terambere, kandi dukomeza kugira imyitwarire myiza kuko umusore utwara igare kuri ubu muri uyu mujyi , atandukanye n’uwo mu bihe byashize”.

Umuyobozi wagateganyo w’urwego rw’amakoperative mu Rwanda ( RCA)Umugwaneza Pacific, nawe avuga ko CVM iza mu zitwaye neza mu gucunga neza iby’abanyamuryango ,akaba ayifuriza gukomeza gukora ibizamura abanyamuryango kimwe n’igihugu muri rusange.

Kuganira n’abanyamuryango ni byo bituma CVM iza muri koperative zikora neza mu Ntara y’Amajyaruguru

Kugeza ubu CVM ifite abanyamuryango basaga 1000, ariko imibare igaragaza ko nyuma yo guhugurwa ku mategeko y’umuhanda ½ cyabo bamaze kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.