Amakuru

Musanze:Polisi ikomeje kwesa umuhigo iha abaturage imirasire y’izuba ibongerera ingufu z’amashanyarazi

Musanze:Polisi ikomeje kwesa umuhigo iha abaturage imirasire y’izuba
Yanditswe na Rwandayacu.com
Muri gahunda yayo yo gutanga ingufu z’amashanyarazi hifashishijijwe imirasire y’izuba kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, yasubukuye iki gikorwa mu murenge wa Cyuve, ,akagari ka Migeshi,mu mudugudu wa Mugari, abahawe iyi mirasire y’izuba baka bishimiye iki gikorwa bose uko ari 81 bari basigaye badahawe iyi mirasire.
Mu mwaka wa 2018, ubwo Polisi y’u Rwanda yasuraga abaturage bo muri cyuve,mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi(Poice Month) yabizejejeko izatanga imirasire y’izuba ku baturage 181;icyo gihe hakaba haratanzwe imirasire 100.
Iki gikorwa kikaba kiri gukorwa n’itsinda rya Polisi ryaturutse ku kicaro gikuru cya Polisi Kigali, ishami rya Engenereeng riyobowe na AIP Gspard Maniragaba, bari kumwe na Ag RPCEO AIP Fidele Gahizi Ushinzwe ishami rya Community Policing mu ntara y’Amajyaruguru , Ndetse n’umuyobozi w’uyu mudugudu Munyemana Felicien.
Bamwe mu bahawe iyi mirasire bavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje kubabungabungira umutekano mu mu buzima.
Nyirabiraho Sphola w’imyaka 97 yagize ati: “ Polisi y’u Rwanda nticungera umutekano mu muhanda cyangwa ngo yiruke ku bisambo gusa ahubwo ikomeza gukurikirana ubuzima bwacu, iyi mirasire bampaye inkuye mu icuraburindi , kuko abanabanjye bigiraga ku gatadowa, nkarira mu kizima, mbese ubu mbaye umuntu usobanutse kuko nabonga abandi bacanye amashanyarazi nkibaza uko nzayabona bikanshobera, ndashimira Kagame watoje abashinzwe inzego z’umutekano kugira uruhare mu iterambere ry’umuturage, kera kuri Leta zabanjirije iy’ubumwe n’ubwiyunge wabonaga umupolisi ukayabangira ingata”.