Musanze:One Love Family yifurije abana n’abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri umwaka mushya ibaha impano
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Mu rwego rwo gukomeza kwifuriza Umwaka mushya muhire wa 2025,abanyarwanda n’abandi batishoboye kandi bari mu bizo,One Love Family yageneye impano abarwariye mu bitaro ndetse itanga ubunani ku bana barwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
One Love Family uretse gahunda bihaye yi gusura abarwayi buri kwezi, igira n’igikorwa ngaruka mwaka , aho ijya mu bitaro igatanga ibiribwa, imyambaro ibikoresho by’isuku, ndetse ikanarihira bamwe mu barwayi babuze ubwishyu bw’amafaranga baba bakoresheje mu kwivuza, yemwe igatanga na mitiweli, ibi bintu rero bishimisha ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri ndetse bigaha akanyabugabo abarwayi n’abarwaza.
One love yatanze n’ibiribwa
Inkunga yatanze na ONE LOVE FAMILY yahawe abasaga 300 kandi abayihawe bishimye nk’uko Mukamabano Marie Claire ukomoka mu karere ka Nyabihu abivuga, ngo ONE LPVE yamukoreye mu ngata.
Abagiraneza ba one Love family bitaye ku barwayi
Yagize ati” Njyewe ndashimira One Love Fmily bampaye inkunga y’ibiribwa n’imyambaro, bampaye igitenge kandi nari ngikennye, ubu maze igihe cy’amezi 4 mu bitaro abantu urumva ko batangiye no kwinuba kuva za Nyabihu uje gusura umuntu bisaba inzira ndende hari ababyiganyira, bampaye izi mpano ndetse bampaye n’amafaranga ndishimye rero nta kindi navuga uretse kubatura Imana, kandi bantangije umwaka neza kandi bimpaye ikizere ko n’umurwayi ndwajwe azakira vuba”.
One love Family yuta kuri buri wese
Umuhuzabikorwa wa ONE Love Family Tuyizere Laurent avuga ko biyemje gukora ibikorwa byiza ku bantu bose bari mu kaga n’abatagira kirengera, haba mu bitaro ndetse n’ahandi ngo ni gahunda kandi bihaye yo gukomezagufasha Leta muri gahunfa z’iterambere n’imibereho myiza , abafashwa nko mu tugari ngo urutonde baruhabwa n’inzego z’ibanze nko kuremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ariko muri rusange intego nyamukuru ya One Love Family ni ukwita ku barwayi.
One love Family iha igitenge umubyeyi wo mu bitaro bya Ruhengeri
Yagize ati “ Iki gikorwa ni ngaruka mwaka kuko buri mwaka mu mpera zawo ; twifatanya n’abarwayi ndetse tunifuriza abana barwariye mu bitaro Noheri nziza n’ubunani; kandi n’ubundi Noheri ni iy’abana tukabikora tubaha impano zinyuranye, duteganya kwagura amarembo ku buryo n’abandi barwayi bazajya bagerwaho n’iyi gahunda hose mu Rwanda buri mwaka, uko tuzagenda tubona ubushobozi”.
Umuhuzabikorwa wa One Love Family (Ibumoso)Laurent
Uyu Muhuzabikokorwa akomeza ashimira abafatanyabikorwa bagira uruhare muri iki gikorwa , ndetse n’abanyamuryango ba One Love bitanga mu buryo bwose.
Abahawe ibitenge bashimye One Love Family
Muri iki gikorwa hari abarwiriye mu bitaro bya Ruhengeri bagera ku 10 bishyuriwe amafaranga yagiye ku bijyanye no kwivuza , ikindi ni uko imiryango 5 yishyuriwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
One Love Family yatangiye ibikorwa by’ubugiraneza mu mwaka wa 2017, itangijwe n’abanyamuryango babiri gusa ari na bo bagize igitekerezo cyo kwita ku batishoboye mu bitaro n’ahandi;kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango basaga 160.
One Love Family intego ni ukwita ku babaye
Mu gikorwa cyo kwifuriza abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Ruhengeri umwaka mushya muhire wa 2025 One Love Family yakiriye abandi banyamuryango badhya baje kwifatranya na bo mu gikorwa cy’ubugiraneza basaga 10.