Amakuru

Musanze:Mwiseneza  yasubiye muri FDLR yizeye ubuzima bwiza agezeyo ahahurira n’ingorane

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY

Mwiseneza Francoise ni umubyeyi w’imyaka 45, akaba akomoka mu karere ka Biurera , Umurenge wa Bungwe avuga ko yari yarahungiye mu cyahoze ari Zaire ubu akaba ari Repubulika iharanira Demukarasi  Congo, mu1994, aza gutahuka mu 1998, ariko ageze mu Rwanda ngo kuri we yasanze ari ngombwa ko asubirayo kubera imyumvire ye itari  yazamutse mu mibanire ye n’abandi mu kwishakamo ibisubizo

Uyu mubyeyi uvuga ko atahutse yamaze amezi atatu gusa mu Rwanda ngo yarambiwe no guytegreza uburyo yabona imibereho ngo cyane ko atari yejeje imyaka ndetse no gushaka akazi ngo ntubyashokaga nk’umuntu uteri yaragee mu ishuri

Yagize ati: “Nkigera mu Rwanda 1998, nasanze ntashobora kubina imibereho nk’umuntu uvuga ngo yari  yaramenyereye kurya agaburiwe na HCR ndetse no kurya  imyaka y’abandi muri Zaire y’icyo gihe

Yagize ati: “Kubera imyumvire mike no kutamenya kwihangana nageze mu Rwanda nyuma y’amezi atatu yonyine mpita  ntekereza ko ninsubira muri FDLR n’ubwo ntari umusirikare  bwose  ariko numvaga yenda bazafata igihugu nkazabona amaramuko, ariko ngezeyo nasanze ari ibintu bikomeye tekereza kumara imyaka ighera kuri 30 niruka ntagira inzu , ariko mpetse umwana,ni ibintu byangoye , nicuza icyatumye nsiga u Rwanda”.

Yageze muri Kongo Kinsha atangira guhura n’ibibazo bikomeye birimo kubura ibyo arya nk’uko yari abyizeye  atangira gutungwa no kurya avuye gusahura

Yagize ati: “Kubera ko nai nzi ko za Masisi nta kuntu amateke , ibitoki, imyumbati n’ibindi byari kutazashira yo nahise mpubuka numva ko nkwiye kugenda nkirira ibyo nkazagarukana na FDLR cyane ko numbvaga bazafata igihugu, ariko nanone ubu nibazaga uburyo n’igihe bazagifatira bikanyobera kugeza ubwo  imyaka 30 ishira nkibunga mu mashyamba  atari no mu gihugu cyane”

Mwiseneza ngo kubera kubura imiberehomyahisemo gushakana n’umusirikare wo muri FDLR,nabwo kandi ngo ntabwo byamuhaye agahenge, kuk nyuma yo gushaka yherukaga aterwa inda gusa ntabone ibihembo nk’abandi babyeyi ndetse n’umugabo we ntiyamugeragaho

Yagize ati; “Nabonye nta kundi byagenda mpitamo gushaka umugabo wari ingabo muri FDLR, namubinaga gake cyane, naburaga ibyo ndya nanjye nkajya guhinga, baturasa ngahunga mpetse, nahuye n’ibibazo bikomeye byo kutabyarira kwa muganga, abana banjye nta nkingo, kurar habi, nta mashuri bize ubu ndi umuntu wasigaye inyuma”.

Uyu mugore akomeza avuga ko hati byinshi yicuza birimo no kuba atarize k’abandi bana bari batahanye nawe kuri ubu ngo barize biteza imbere

Yagize ati:“  Tekereza ko nari ngarutse  mu Rwanda nkiri muto ntaragira imyaka 20, iyo nigumira hano nk’abandi banyarwanda mba  yenda narize nkarangiza kaminuza nk’abandi kuko ubu hari umuntu w’umudogiteri nzi  twari mu kigero kimwe ubu ameze neza , abandi bafite inka imirima, inka , inzu nziza  n’ibindi kandi abana babo biga mu mashuri meza, none ubu  abanjye bari muri Uganda kuko numva ngo niyo banyuze Imana n’ibishaka tuzabona ariko mfite ikizere”.

Mwiseneza avuga ko FDLR yamuhemukiye brenze urugero yagize ati : “N’ubwo nagiye nibeshye ngo nzabonera ubuzima bwiza muri FDLR na Congo muri rusange,tekereza ko nahingaga imyaka bagasarura batitaye ko umugabo wanye ari mu ngabo zabo, icyambaje kuruta ni ukunkumira gutaha ninayo mpamvu njye mbaye nkiri muto naba umusirikare nkajya  kubarasa bagataha kuko icyo bakora bo ni ugufatira umuturage bamubuza kuba yataha ngo atabasiga bakaba babura ibyo barya kuko aribo babatunze cyane ko bamwe bagenda basaza”.

N’ubwo uyu Mwiseneza avuga ko yahuye n’ibibazo byinshi birimo kubura ibyo arya no kutagira indaro, avuga ko afite ikizere cyo kuzabaho akanatera imbere

Yagize ati: “ Ubundi nkigera mu Rwanda nari nzi ko ngiye gupfa kuko bari barambwiye ko ugeze mu Rwanda ahita yicwa , ariko siko byagenze kuko nahawe ibyo kwambara, amafunguro , ndyama aheza, none ubu amasomo nahawe yanyeretse ko nshobora gutera imbere , ndashimira Perezida Kagame Paul we uharanira ko nta Munyarwanda ukwiye gukomeza  kuzerera  ku isi kandi agatanga imbabazi kuriburi wese, atari ibyo nta Munyarwanda watekerezaga  guhemukira u Rwanda waba akirirwa agera Mutobo  ari muzima nta kwihorera kuko urangije hano wese ahabwa impamba izamuzamura ntabyo Kagame atahaye abanyarwanda”.

Ubwo hasozwaga  amasomo y’icyiciro cya 72, hasezerwaga abagera kuri 39, bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamna ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, nka FDLR, FOCA n’iyindi Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo Nyirahabineza Valerie, yavuze ko u Rwanda ari urw’abanyarwanda bose kandi ko ntakibuze mu Rwanda ku buryo abana barwo bahera hanze

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifuza ko buri Munyarwanda  buri Munyarwanda aba mu gihugu cye ndetse n’ugiye gusura ibindi bihugu akagenda agye gusura kandi azagaruka, ni yo mpamvu rero duhaye ikaze aba barangije , ndetse n’abandi bakiri mu mashyamba tubasaba gutahuka kuko nk’uko abahoze mu mashyamba babyivugira nta mahoro ari muri iriya mitwe, kandi Leta izakomeza guherekeza aba basoje aya masomo”

Muri aba basoje harimo abahoze ari abasirikare mu mashyamba ya Congo bagera kuri 34 n’abandi 5 bafatanyaga nab o muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano.Abasaga ibihumbi 13 nibo bamaze kunyura muri iki kigo cya Mutobo kuva cyafungura imiryango  mu mwaka wa 1997.