Amakuru

Musanze:Ku musozi wa Mbwe hatewe ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije

Yandutswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Umusozi wa Mbwe ni umwe mu misozi miremire igize akarere ka Musanze, ukaba ufute ubuhaname bugaragarira buri wese, uherereye mu murenge wa Gashaki, mu rwego rwo gukumira amazi ashobora ku manukaho , Ubuyobozi bw’akarere ku bufutanye n’abaturage biyemeje kuhatera ibiti.

Bamwe mu baturage bavuga ko iki gikorwa ari ingitrakamaro ngo kuko hari ubwo amazi amanukana ingufu nyinshi akabangiriza imyaka ndetse akanduza ikiyaga cya Ruhondo bibangikanye.

Ahatewe ibiti ku musozi wa Mbwe harahanamye cyane(foto Rwandayacu.com).

Nkurunziza Evariste wo mu Kagari ka Kivumu Umurenge wa Gashaki yagize ati: “Ubu butaka bwacu mubona ufite ubutaka bworoshye, iyo rero bubuze ikibufata isuri irabutwara, ikindi ni uko ibiti byari ku musozi wa Mbwe, byari bishaje cyane kuko byatewe muri za 1950, akarere kadufashije karimo kuvugurura ndetse buri muturage na we kuri uyu musozi barimo kutuvugururira amashyamba”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yifatanije n’abaturage mu gutera igiti kuri Mbwe

Maniriho Francoise we avuga ko kuba akarere kaje kiuvugurura amashyamba ndetse no gutera ayandi bigiye  kugabanya isuri ndetse n’amazi y’amanukaga akanduza ikiyaga atazongera gusubiramo

Yagize ati: “Kuba imisozi yacu rimwe na rimwe isuri iyangiza ikamanukana igitaka n’ubwo byangiza imyaka yacu, ariko itaka rugenda rikamura ikiyaga ku buryo amazi agenda ashiramo kuko itaka ryuzuramo ubundi rikanduza amazi ngira ngo mamwe mwiboneyeko amazi yatangiye kuba umuhondo”.

Abanyagashaki na  bo bizeza ubuyobozi ko bazabungabunga biriya biti (foto rwandayacu.com)

Uyu mubyeyi yingera ho ko bazakomeza kubungabunga amashyamba bagenda begerezwa kimwe n’izindi gahunda zo kubungabunga ibidukikije hagamijwe kurwanywa isuri, avuga kandi ko yishimira ko kuri uriya musozi wa Mbwe , ku mbaraga z’umuganda hacukuwe utudumburi dukumira isuri mu misozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo busaba abaturage gukomeza kurinda ibiti byatewe ndetse no gukomeza kurwanya isuri nk’uko Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Uyu murenge wa Gashaki ni umwe mu mirenge ifite imisozi miremire yo mu karere ka Musanze, uyu munsi rero twaje gutera hano ibiti kugira ngo dukomeze kurwanya isuri, tunabungabunga ikiyaga cya Ruhondo, kuko buriya isuri irushaho kuba nyinshi kuko amazi iyo amanukanye n’itaka bisiba ikiyaga kandi namwe mwabyiboneye ko itaka rijyamo rigenda ryuzuramo rikagabanya ubuso bwa kiriya kiyaga ».

Meya wa Musanze Nsengimana Claudien aganira n’itangazamakuru ku bijyanye no gutera ibiti kuri Mbwe

Umuyobozi w’akarere avuga ko bazakomeza kubaba hafi mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere, abizeza kandi ko umuturage uzi ko ibiti byatewe mu butaka bwe bizaba ari ibye bityo akaba asabwa kubirinda ku musozi wa Mbwe wo mu kagali ka Mbwe  hatewe ibiti 6000 ku buso bwa  hegitari 4.