Musanze:Kimonyi hadutse inzoga bise Muhenyina iteza umutekano muke
Yanditswe na BAHIZI PRONCE VICTORY
Abatuye n’abagana Isantere y’ubucuruzi ya Kitabura, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’ubucuruzi bw’inzoga yo mu bwoko bw’urwagwa yiswe Muhenyina ihungabanya umutekano, bakaba basaba ubuyobozi guca izi nzoga kuko zicuruzwa mu ibanga kandi zikagura amafaranga make
Murihano Joseph ni umwe mu bagabo baganiriye n’itangazamukuru avuga ko iyi nzoga iyo umuntu amaze kuyinywa asa n’uwabuze ubwenge.
Yagize ati:”Iyi nzoga iba iryohereye cyane ariko mu kanya gato kubera ko uba wakurikiye uburyoherere bwayo ntumenya igihe yagufatiye, yenda kuyihaga ntacyo bitwaye ariko ikibazo ni uko uwayinyoye ata indangagaciro, agasinda ku muhanda ku manywa y’ihangu, abandi bakinyarira,ntabwo iyi nzoga igombera ubwinshi kuko nibura icupa rimwe uba watangiye guteshaguzwa, ku mafaranga 1000, uba wamaze kuba umusinzi”.
Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Buramira iyi santere y’ubucuruzi iherereyemo bavuga abagabo bamaze kuyinywa batahana amahane kugeza n’ubwo babakubita nk’uko Uwamahoro Janine abivuga
Yagize ati: “ Umugabo wanyoye Muhenyina ntimushobora kuvuga rumwe kuko aba yasinze mu buryo atakumva bityo ugasanga amakimbirane ahora mu ngo, umugabo arataha akaguhondagura nta kindi mwavugana , abenshi rero iyi nzoga bayinywa bazi ko ari urwagwa nyamara ni mbi mu bintu bibaho byose”.
Muhenyina abasore mu mitabura iyo bamaze kuyinywa bararwana bakica igiti n’ibuye (foto rwandayacu.com).
Kuri iyi nzoga bita Muhenyina ikozwe mu majyani, amasaka y’amakoma, isukari, Pakimaya ndetse n’isigazwa byo muri Bralirwa byagenewe amatungo nk’uko bamwe mu baturage babibwiye itangazamakuru ngo Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi ni bwo buyumvise ariko buvuga ko bugiye kuyihagurukira bashake aho ikorerwa n’abayicuruza nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa Kabera Canisius abivuga
Muhenyina umugabo wayisomyeho agenda adandabirana (foto rwandayacu.com).
Yagize ati: “Ubu tugiye gukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ko gukoresha ibiyobyabwenge ari ikintu gikwiye kwitonderwa , kandi ko uzafatwa akora ibitemewe n’amategeko byuzuje ubuziranenge azabihanirwa, ikindi ni uko badakwiye kunywa mu masaha y’akazi, uwo tuzafata akora iyi nzoga cyangwa se ayicuruza azigishwa”
Muri aka karere ka Musanze ni ho hagaragara amoko anyuranye y’inzoga z’inkorano, harimo imitaragweja,nzogejo, mukubitumwice, umurahanyoni, umumunurajipo,nyiragatare, karutare umudindiri, umuzefaniya, makuruca, kayuki… n’izindi kandi zose icyo zihuriraho ni uko hajyamo amasukari menshi.
Muhenyina abayinywa baba bazi ko ari urwagwa (foto Rwandayacu.com)
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera bwakozwe mu mewaka wa 2022,bwagareagaje ko Intara y’Amajyaruguru ariyo iza ku isonga mu kugira abaturage benshi banywa inzoga bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% ; Umujyi wa Kigali ni 42%.Ubu bushashatsi kandi bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.