Amakuru

Musanze:Kaminuza zo mu Rwanda na Amerika  zasangiye ubunararibonye mu buhinzi n’umuco

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi UR- CAVM Busogo, na Kaminuza zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika arizo  Alabam  State Univeresty na ALCORN State  Univeristy,basangiye ubunararibonye ku buhinzi bw’ibihingwa binyuranye ndetse n’umuco hagamijwe imibanire myiza no kungurana ubumenyi.

Ababarimu n’abanyeshuri bo muri izi kaminuza basuye ibigo binyuranye harimo  ibikora ku bushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi, basura inganda zitunganya umusaruro ukomoka  ku buhinzi nk’ibigori n’icyayi ndetse banasura n’abahinzi borozi.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi riherereye muri Musanze UR-CAVM Busogo , akaba  mw’ishami ry’ubumenyi  mu bihingwa; avuga  ko ari igikorwa cyiza cyatumye abanyeshuri n’abarezi bo muri kaminuza zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no  mu Rwanda basangira ubumenyi ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse basangira umuco w’ibihugu byombi

Yagize ati: “ ubundi iki gikorwa twahuriyeho na ALCORN State  Univeristy   gikubiyemo ingingo zinyuranye harimo kwiga uburyo ubuhinzi bukorwa mu bihugu byacu n’inganda zitunganya umusaruro uva ku bihingwa, guhuza umubano hagati y’izi kaminuza zo muri Amerika, ibi kandi tubihuriye na Alabam State Univeresty na yo yari ifite ibikorwa binyuranye twasangiye na bo nko muri gahunda ya Kaminuza Iwacu”.

Dr.Chantal Mutimawurugo akomeza agira ati: “ Harimo  kandi kuba twarasangiye  umuco wacu  n’indangagaciro z’iwacu n’iwabo, aha rero nko mu bijyanye n’ubuhinzi twasuye nk’ikigo cyitwa Nyirangarama, twasuye abahinzi b’ibihumyo, dusura uruganda SAGA rwo mu karere ka Burera rutunganya ifu ya Gahunga n’ikigega ISPF gikora ku butubuzi bw’imbuto y’ibirayi”.

Muri ibi bikorwa by’imikoranire y’izi Kaminuza zo mu Rwanda na Amerika, buri kaminuza yo muri Amerika yari ifite igikorwa cyayo igomba kwitaho  nka ALCORN State  Univeristy yakoze ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ingere mberabyombi(Tropical Agriculture), aba ndetse mu by’ukuri barasuye inganda zinyuranye  mu Rwanda  hagamijwe kwiga ubuhinzi bw’u Rwandamu iterambere ryabo, iki gikorwa cyarimo abanyeshuri n’abarimu .

Mu gihe Alabam state Univeristy yakoze ku bijyanye na gahunda ya Kaminuza iwacu, aho nabo batozaga gutunganya ibiribwa bikomoka ku buhinzi muri Soyite Nyarwanda bakaba  barigishije abaturage b’umurenge wa Kimonyi bakabatoza gukora igikoma gikize ku ntungamubiri n’ibindi.

DR .Lamin S.Kassama wo muri Kaminuza yitwa Alabama Mecanic Univeristy muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba  ari Umwarimu mu ishami ry’ubworozi no kongerera agaciro ibikomoka ku matungo abivuga

Yagize ati: “Njyewe na bagenzi banjye b’abarimu,kimwe n’abanyeshuri ,ku bufatanye bwa Kaminuza zo muri Leta zunze  z’Amerika , twagize ibihe byiza kandi byatumye nsobanukirwa u Rwanda amateka yabo, uburyo bahinga, ubwiza bw’u Rwanda n’ibindi”.

DR .Lamin S.Kassama

Akomeza agira ati: “ Twasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 dusobanurirwa uburyo u Rwanda rwabashije gusohoka mu bibazo n’ingorane rwasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi, iki gikorwa  gihuza izi kaminuza z’ibi bihugu byombi twasanze gishimangira  ubusabane mu banyeshuri ba za kaminuza zacu, urumva ni inyungu ku bihugu byacu byombi kuko ubutaha abo kuri CAVM na   bo bazaza iwacu”.

Kuri DR .Lamin S.Kassama ku bijyanye n’ubuhinzi bw’imberabyombi (Tropical Agriculture), avuga bunguranye byinshi

Yagize ati: “Twasangiye ubunararibonye , mu buhinzi cyane ko muri Amerika hari ibyo tudahinga kubera ikirere cy’aho nyamara mu Rwanda twabonye ko bishoboka , aha rero twagiye twigishanya uburyo ibi bihingwa bishobora kubyazwa umusaruro bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe”.

DR .Lamin S.Kassama akomeza avuga ko basanze u Rwanda ari igihugu gikomeye ku muco wacyo kandi baragikunze bashingiye ko n’abanyarwanda babakiranye urugwiro ahereye ku barimu n’abanyeshuri babanye mu bikorwa byose.

Izi kaminuza kandi ku bufatanye bwazo uko ari 3 zasuye uruganda rutunganya icyayi mu karere ka Nyabihu, Nyabihu Tea Factory.