Amakuru

Musanze:Itorero ry’inshuti mu Rwanda (E E AR)  ryaremeye  Umukecuru utishoboye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Itorero ry’ivugabutumwa ryitwa Inshuti  mu Rwanda (EEAR) nyuma yo kubina ko umuntu akwiye ifunguro ry’ijambo ry’Imana yitegurira ubuzima buhoraho, ngo ryasanze ari ngombwa ko Muntu akwiye kubaho neza  kuko Umwuka wera  ngo ntiyakwinjira mu mutima wa Muntu , umubiri ubayeho nabi.Ni muri urwo rwego E E AR  yahaye amabati asaga 20, umukecuru witwa Ntamitondero Xaline ufite imyaka 62, wabaga mu nzu iva.

Umuyobozi wa EEAR Region y’Amajyaruguru Reverand  Pastor Bizimana   Thomas, yavuze ko kuba bita ku batishoboye ari ukugera ikirenge mu cya Yesu , nanone ngo bijyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda aho batojwe n’umukuru w’igihugu ko bakwiye kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: “ Kuba dufasha abatishoboye , ibi ni ibyo Umwami wacu Yesu Kristu yadutoje, yitaga ku imfubyi,  abapfakazi abashonje n’abandi , natwe umunsi twaje gusura uyu mubyeyi tumuzaniye ubutumwa bwiza, Umwuka wera yaratugendereye atubwira ko byashoboka ko twakubakira uyu mukecuru, byabaye kandi Imana yadushoboje, tumuhaye amabati yo gusakara inzu ye yose, twamuhaye ibiribwa,kandi tuzakomeza tumwiteho uko dushobojwe, ikindi kuba twamuremeye ni imbuto z’imiyoborere myiza muri muri rusange, nk’abakirisitu rero ntabwo tuzemera ko  hagira umuntu  ubaho nabi turiho kandi Imana yaraturinze”.

Umuyobozi wa EEAR Region y’Amajyaruguru Reverand Pastor Bizimana   Thomas, avuga ko gufasha abakene ari urugero rwiza basigiwe na Yesu Kirisito (foto Rwandayacu.com).

Mukecuru Ntamitondero Xaveline, we asanga bamukuye ahantu hakomeye, kuba bamuremeye atari umukirisitu wabo ngo ni ikintu cyamweretse ko ubumwe mu banyarwanda n’imbere y’Imana buganje.

Yagize ati: “ Kuba ntari Umuyoboke wa EEAR , bakaba banyubakiye inzu bakampa amafubunguro ni igitangaza , ubundi uko mbizi iyo wabaga utari umuyoboke w’itorero iri n’iri ntugire icyo ufashwa n’umunyarwanda ariko kuri ubu urabona ko umunyarwanda wese afashwa uko ari hatitawe ko ari uyu n’uyu , tekereza kuba ndi umupfakazi mfite abana 7, ntagira umurima wo guhingamo ndya nshiye inshuro , imvura yagwaga nkabura aho nkwira mu nzu kubera amabati yabaye akayungiro, Imana ikomeze irinde Abadezami, nanjye ahubwo niyemeje kujya mbabera inshuti, kandi nanjye nkazagira uwo ngenera inkunga”.

Mukecuru Ntamitondero Xaveline ashimira EEAR kuba yamwubakiye yanyagirwaga (foto rwandayacu.com).

Umukuru w’umudugudu wa  wa Gashangiro, akagari ka Kabeza , Umurenge wa Cyuve, akarere ka Musanze, wari yitabiriye umuhango wo kuremera Ntamitondero, Maniragaba Mayira Innocent, yavuze ko yishimiye ibikorwa bya EEAR.

Yagize ati: “Uretse kuba EEAR, ari itorero  w’ivugabutumwa, ariko nanone ni abanyarwanda, kuba rero baremeye uyu muturage wacu kandi atari Umukirisitu wabo, ntabwo ari ibintu byoroshye ku bwa Muntu kugira ngo abyumve, ariko,kubera umutima abanyarwanda bafite bitewe no gukunda Imana ndetse no kumva gahunda nziza z’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu, bamuhaye amati, natwe tuzakomeza kumuha umuganda kuko natwe tumuri hafi, ndashimira rero EEAR ku bw’igikorwa kiza, cyo kudufashirizaumuturage”.

Maniragaba Mayira Innocent, yavuze ko yishimiye ibikorwa bya EEAR (foto rwandayacu.com).

EEAR ni itorero ryageze mu Rwanda mu 1986, Region y’Amajyaruguru ifite abakirisitu basaga 4000, rikaba rikora ibikotrwa bya Gikirisitu binyuranye harimo kubaka ibigo by’amashuri, gufasha abana batishoboye kwiga, gutanga ubwisungane ku bantu batishoboye, koroza abatishoboye , gushyigikira amatsinda y’abakiristu baryo n’ibindi.