Amakuru

Musanze:Isantere y’ubucuruzi ya Kabindi ibangamiwe n’inzoga z’inkorano harimo iyitwa Mgwingi

Yanditswe na Rwandayacu.com

 Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyuve Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Gashangiro cyane abo muri santere ya Kabindi, bavuga ko babangamiwe n’inzoga yitwa Magwingi, iteza umutekano muke aho umaze kuyinywa aryama ku nzira.

Iyi nzoga bivugwa ko yengwa hifashishijwe amajyani, isukari, ikawa na pakimaya ngo uyinyoye aranduranya cyane kandi ngo abayinywa baba bazi ko ari urwagwa.

Bivugwa ko Magwingi iva  mu Gashangiro igera no mu Kinigi

Manizabayo Aimable yagize ati: “Magwingi hano ikomeje guteza ibibazo hano kandi aho yengerwa muri iyi santere harazwi ariko twibaza impamvu idacika, umuntu iyo amaze kuyinywa arasakuza, akanduranya yagera mu rugo abana n’umugore bagahunga. Izi nzoga z’inkorano zikoza isoni”

Mukankubito Charlotte avuga ko iyo nzoga yo mu Gashangiro ibuza abagabo gukora kuko ngo uwayinyoye abyuka nta ngufu abandi na bo bakabyuka binywera Magwingi.

Yagize Ati: “Usibye no kuba hano abagore turazwa ku nkeke iyo abagabo bacu bamaze gusinda Magwingi, hari n’ababyuka ngo bagiye kuyisogongera bakirirwa bagaragurika, umugore wayinyoye rero agahura n’umugabo nawe wamaze kuyisinda ntibatinya gukorera ibya mfura mbi no ku muhanda cyane mu kabwibwi ikibazo ni uko aho ikorerwa  hazwi ariko nticike.”

Akomeza avuga ko iyi nzoga yitwa Magwingi ngo iyo umuntu  ayinyoye ari nyinshi abyuka ava amaraso mu mazuru

Yagize ati: “Iyi nzoga muri iyi santere bita Akabindi ifite ingaruka nyinshi kuko uyinyoye abyuka ava imyuna, hari n’ababyuka baruka kugeza n’ubwo bajya kwa muganga.”

Isantere ya Kabindi abayigana bavuga ko yugarijwe na Magwingi inzoga itujuje ubuziranene

Izi nzoga z’inkorano zakomeje kuvugwa mu karere ka Musanze ngo ni kimwe mu bituma inganda  zikora inzoga zihura n’igihombo zigafunga kubera ko ngo abenga  inzoga z’inkorano bo badatanga imisoro , bikaba bituma aribo bahora ku isoko kuko ngo nta bwo wahangana n’ukora adatanga imisoro,nk’uko Umuvugizi w’inganda mu Ntara y’Amajyaruguru Christian Bahunde yavuze ko iki kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zigikorera mu ngo nabo kibahangayikishije.

Ati”Iki kibazo twakigaragaje kuva kera, usibye naho mu Gashangiro wabonye reba inzoga zizamuka mu bidomoro zivuye muri vunga zitujuje ubuziranenge, ariko ziraza zikabangamira izi nganda zemewe zifite aho zikorera hazwi, zahawe ibyangombwa by’ubuziranenge, ubu inganda zimwe na zimwe zarahirimye kubera kujyana ku isoko nizo zidatanga umusoro, birababaje cyane twatakambye kenshi gashoboka biranga .”

Umuvugizi w’Inganda mu Ntara  y’Amajyaruguru Christia avuga ko batezwa igihombo n’abakora inzoga z’inkorano

Kuri iyi ngingo y’inzego z’inkorano zikomeje kuzambya abantu mu Karere ka Musanze ubuyobozi buvuga ko giteye inkeke nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald abivuga

Yagize ati” inzoga z’inkorano muri iki gihe ni ikibazo natwe kuri ubu twahagurukiye, ubu turimo gushakisha ahantu hose bivugwa ko zengwa n’iyo rero bise Magwingi ije yiyongera ku zindi twagiye twumva tukazirwanya zikaba zarabaye amateka tugiye kuyirwanya nayo kandi abaturage bamenye ko inzoga nka ziriya zangiza ubuzima; ntabwo twari tuzi ko Magwingi iba Musanze.”

Kuri santere ya Kabindi harangwa Magwingi  nyinshi kuko bivugwa ko ariho yengerwa

Akarere ka Musanze hakunze kuvugwamo inzoga z’inkorano harimo Nzogejo, Umumanurajipo,Umurahanyoni, Muhenyina, Umuzefaniya n’izindi abaturage bakaba bavuga ko izo nzoga z’inkorano zitera igwingira ku bantu bakuru n’abana kuko abakuru iyo bazinyoye batabasha kurya uko bikwiye, abana ntibabone indyo yuzuye kuko uwishinze izo nzoga adahaha.

Inkuru Dukesha Imvaho Nshya