Amakuru

Musanze:Imbogo 2 zavuye muri Parike  y’ibirunga zona imyaka y’abaturage

Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY

Abaturage bo mu murenge wa Kinigi, Akagari Ka Nyonirima Akarere ka Musanze, bavuga ko imbogo zavuye muri Parike y’ibirunga mu ijoro ryo ku wa 18Mutarama, 2025, zangiza imyaka y’abaturage cyane cyane imirima y’ibigori.

Aba baturage bavuga ko imbogo  zibateye ubwoba ngo uretse no  kuba zabangirije imyaka bikomeye bafite ubwoba ko zabatera amahembe nk’uko Ndizeye Donatien yaboibwiye Imvaho Nshya  yagize ati: “ Imbogo zaturutse mu birunga nijoro twumva zirimo kuvuyanga imirima y’ibigori ari n’ako zibirya, twebwe rero kubera ubugome bwazo tewahise twigira mu nzu gusa duhuruza inzego bireba, hari ubuyobozi bw’akagari n’umurenge ndetse naRDB kugeza ubu yabimenye, twizeye ko bazihinda zigasubira muri Parike ariko dufite ubwoba”

Umwe mu baturage wangirijwe umurima w’ibigori yavuze ko zamuteje igihombo kinini yagize ati: “Ubu imbogo zinteje igihombo kinini kuko zandiriye hafi itarasi y’ibigori urumva umusaruro nari niteze urabuze, gusa nizeye ko barambarurira ibyangijwe , ariko nanone ntiturizera umutekano wacu neza kuko zitari zagera mu ishyamba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien nawe ashimangira koko ko ayi makuru ari ukuri gusa ngo icyo bari gukora n’ugusubiza muri Parike izo mbogo

Yagize ati: “Twabimenye ko imbogo 2 zasohotse muri Parike y’ibirunga zangiza imyaka y’abaturage , uretse ko ubu ikirimo gukorwa ni ukubanza gusubiza ziriya mbogo muri Parike, kuri ubu rero inzego z’umutekano na RDB, n’ubuyobozi bw’akarere turi muri icyo gikirwa, nyuma rero harabarurwa imitungo y’abaturage yangijwe izishyurwe nk’uko bisanzwe, ikindi ni uko hatanzwe impuruza kugira ngo  abaturage bataza kujya mu gice bari kuzihindiramo ngo zigezwe mu birunga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, akomeza ashimira abaturage ko imyumvire imaze kuzamuka ngo kuko mi minsi yashize imbogo yavaga mu ishyamba bakayihurizaho amacumu.

Yagize ati: “Reka nshimire abaturage kuba bamaze kumenya ibyiza byo kubunfabunga ibidukikije harimo na ziriya mbogo, kuba inyamaswa isigaye iva muri Parike umuturage agafatanya n’inzego z’ubuyobozi bunyuranye bakayisubiza muri parike, ibi bigaragaza ko baha agaciro inyungu bakuramo”.

Inzovu kimwe n’izindi nyamaswa zirisha zikunze gutoroka Parike y’ibirunga zikangiza imyaka irimo , ingano , ibigori ,ibirayi n’ibinyamisogwe, gusa iyo bigaragaye ko arizo zoneye umuturage habarurwa ibyangijwe RDB ikishyura.

Izi mbogo nyuma yo kunanirana kujya muri Parike zarashwe