Musanze:Ibyo Leta ikorera abaturage mu mibereho myiza natwe abakirisito biratureba.Musenyeri Mugisha
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Ubwo Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda (EAR) Diyoseze ya Shyira; ryasozaga Igiterane Mpuzamahanga (International Revival Convention) gifite insanganyamatsiko igira iti” Yesu Aramubwira ati” Ninjye Nzira n’ukuri N’ubugingo nta wujya Kwa Data Ntamujyanye”. Musenyeri Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel, yasabye abakirisito gukomeza kugendera mu mujyo wa gahunda nziza za Leta zubaka ngo kuko na bo izo gahunda ziba zibareba, kandi ko nta bigoye birimo basabwa uretse kubishyira mu bikorwa, ariko asaba ko ubumwe bw’abanyarwanda bwakomeza kuba inking y’imibereho myiza.
Yagize ati:“Ndabasaba gusenga ariko munakora, kandi mugendere muri gahunda nziza za Leta, kuko ibyo ikorera abanyarwanda kandi natwe turibo biratureba, ibyo dusabwa ntabwo bigoye, dukomeze ubumwe bw’abanyarwanda bimwe dufite amateka akomeye;mu bintu byadusubije inyuma ntibitume dutera imbere ni amacakubiri kandi Perezida Kagame adusaba kumenya aho tuvuye ko ari habi, adusaba kwirinda udutsiko dushingiye ku ivangura, ndasaba abayobozi bacu dukorana mu murimo w’Imanacyane abapasitori dukorana niba hari udutsiko twubakiye mu kwironda muri EAR, ndabasaba gusenya utwo dutsiko kandi uwo nzabyumvaho ntabwo tuzabana neza, turi abakirisito twakira buri wese”.
Nyiricyubahiro Musenyeri Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel asanga abakirisito bakwiye guharanira ubumwe bw’abanyarwanda (foto rwandayacu.com).
Musenyeri Dr.Mugisha Mugiraneza Samuel, akomeza avuga ko bimwe mu byo inzego bwite za Leta zisaba abaturage harimo kugira isuku, kwitabirira ubwisungane mu kwivuza, kwiteza imbere no kwirinda amakimbirane
Yagize ati: “Ibintu dusabwa koko bavandimwe bifitiye inyungu Meya, Guverineri…cyangwa ni ibyacu ? muze dushyire hamwe rero duharanire ko ubumwe bw’abanyarwanda busagamba, mbasabye kwirinda amacakubiri ariyoyose, kandi na Kirisito adusaba ubumwe n’Urukundo”.
Abapasitori bo muri EAR Diyseze ya Shyira basabwe gukumira agatsiko ako ariko kose kabangamiye ubumwe bw’abanyarwanda (foto rwandayacu.com).
Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru wari yitabiriye umuhango wo gusoza iki giterane Maurice Mugabowagahunde, nawe ashimira ubufatanye bwa EAR Diyoseze ya Shyira mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, maze nawe ashimangira amagambo meza aganisha ku bwiyunge yavuzwe na Musenyeri Dr. Mugisha Mugiraneza Samuel
Yagize ati: “Tuzi neza ko urugo ari ijuru rito turabasaba gukomeza kubumbatira ubumwe bw’umuryango mwirinda ibiyobyabwenge, ndizera ko iki giterane gifite icyo gisize mu mitima yanyu, muzatubere intumwa rero aho mutuye hose mukaba urumuri mu mibanire y’Abanyarwanda, nibyiza gusenga tunakora kugira ngo dukomeze kwiteza imbere, muharanira ko tuzamura imibare mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa bituma umunyarwanda agira ubuzima bwiza, ndifuza ko mukomeza kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda mukabusigasira cyane ko no mu madini n’amatorero bivugwa ko harimo abarangwa n’amacakubiri…”
Maurice Mugabowagahunde Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru (foto Rwandayacu.com).
Muri iki gihe cy’iminsi 4 igiterane cyamaze abantu barakomejwe, abasaga ibihumbi 2, hakijijwe abagera ku 4900, abateye intambwe bakaza gukizwa basaga 700, Musenyeri Mugisha akaba ariho ahera avuga ko cyatanze umusaruro.