Amakuru

Musanze:GS Murora abasaga 80 bigira mu ishuri rimwe

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Abarezi n’abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri rwa Murora ruhereye mu Murenge wa Gaca , Akarere ka Musanze , bavuga ko babangamiwe n’ubucucike bwo kuri iri shuri aho mu cyumba kimwe habarurwa abana 80, bagasaba ko bakongererwa ibyumba.

Kuba iki kigo gifite umubare munini mu byumba by’ishuri ngo bituma hari bamwe mu banyeshuri bashobora gutaha nta n’icyo bumvise ngo kuko bigora gukurikirana buri mwana banashingiye ko iminota 40 bafite yo kwigisha isomo iri n’iri iba ari mike nk’uko Nsengiyumva Emmanuel akaba umurezi kuri iki kigo abivuga

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubucucike hani ni ingorabahizi, dufute abana biga mu bice bibiri mu gitondo na nyuma ya sita, ishuri ririmo abana bake ni 75 , hari n’ishuri rigeza kuri 80, abana iyo babyigana ntabwo biga neza , kandi sinakubwira ko Mwalimu ashobora gukosora umwitozo ngo agree kuri buri wese, twifuza rwose ko batwongerera ibyumba by’amashuri, birumvikana ko n’abarimu baziyongera”.

Umwe mu banyeshuri bi kuri iki kigo Uwamahoro Alicia nawe avuga ko kuba bigira mu ishuri ari umubare munini bituma badakurikira neza Mwalimu ngo kuko hari bamwe baba bisakuriza ,ku buryo ijwi rya Mwalimu baribuza kumvikana mu ishuri

Yagize ati: “Mwalimu aravunika cyane adusaba gukurikira kuko haba harimo bamwe bisakuriza , abicaye inyuma bo urumva ijwi ntirageraho, ikindi tuba turimo tubyigana kuko intebe yicarahi nk’abana baringaniye batanu, urumva ntibabona uko bandika, none muri iyi minsi ku isi hari kujya havuga indwara zibyorezo biroroshye kugira ngi niba umwe afashwe n’igicurane ishuri ryose rifatwe, dukeneye ibindi byumba”.

Abanyeshuri aba ari benshi

Umuyobozi wa GS Murora , Mutabaruka Jean Baptiste ashimangira ubucucike ari ikibazo kibahangayikishije cyane kandi ngo bakijeje ku nzego bireba

Yagize ati: “ Ubucucike buri ku kigero cya 75% kuko hari ishuri hano kuri GS Murora ririmo nk’abanyeshuri 87, birumvikana niba mwalimu afite umubare munini nk’uwo ntabwo twavuga ko azatanga umusaruro uko bikwiye, iki kibaz cyatewe ni uko umwaka ushize w’amashuri 2023-2024 twatsindishije ku kigero cyo hejuru abanyeshuri bava ku bindi bigo turabakira twaje gusanga rero umubare urenze urenze ubushobozi bw’ibyumba gusa iki kibazo twagishyikirije ubuyobozi bw’akarere”.

Umuyobozi wa GS Murora Mutabaruka

Umukozi w’akarere ka Musanze Umutoni Alice, avuga ko ikibazo cyo kuri GS Murora kizwi ndetse ko barimo kugishakira igisubizo

Yagize ati: “ikibazo cyo kuba GS Murora ifite ubucucike kirazwi, ubu turimo gushakisha uburyo hazongerwa ibindi byumba by’amashuri, twahereye ahandi ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka GS Murora izaerwahi kuko iri ku rutonde rw’ibigo bifite ubucucike bikwiye kongererwa ibyumba”.

GS Murora ni ikigo cyafunguye imiryango mu mwaka muri Mutarama, 2021, gitangirana abarimu 15, n’abanyeshuri 702, kugeza ubu dufite abanyeshuri basaga 1800, abarimu 29, hakaba hari amashuri y’inshuke, abanza n’ ayisumbuye kugeza mu mwaka wa 3,  hakaba hari ibyumba 18, n’ubucucike mu ishuri buri ku gipimo cya 75%, ibintu bituma Ubuyobozi bw’iri shuri bugira impungenge ko imitsindire itazagenda neza.

Ubundi ishuri rikwiye kuba rifite abanyeshuri kuva kuri 40 kugeza kuri 45, muri GS Murora rero ho byikubye inshuro 2 ku mubare ukenewe mu ishuri.