Musanze:Ets Sina Gerard ikomeje kugeza ibyiza byinshi bihebuje ku bagana EXPO 2024 ibera i Musanze
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Abitabiriye imurikagirisha ririmo kubera muri Stade Ubworoherane bishimira ibyo ikigo cya Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama kirimo kubagezaho harimo udushya twinshi, haba mu biribwa ibinyobwa ndetse no kwidagadura mu buzima busanzwe.
Abakiriya bishimira ibinyiobwa byaEts Sina Gerard
Nyirangarama cyangwa se Ets Sina Gerard abagera aho akorera bemeza ko ibyo akora byivugira kandi bvikunzwe na benshi nk’uko Muhaenimana Theophile yabibwiye rwandayacu.com
Yagize ati: “ Kuri ubu Sina Gerard akomeje uza ku isonga, naje hano kunywa Jus ikorwa nawe Sina Gerard, imeze neza afite igikoni kiri ku rwego rwo hejuru, ushaka icyo kunywa kandi cyiza gikorwa na Sina urabona,akabanga hano rwose ni urwagwa rwujuje ubuziranenge, ikindi ahubwo cyatangaje ni uburyo hano yahazanye ifarasi itemberana abantu Stade yose kandi idatinya abantu, rwose hano abantu basura Expo 2024 babanze kwa Sina Gerard birebere kuko afite ibintu bishya kandi bigezweho”.
Umwe mu bakoze ba Sina Gerad ushinze kwita ku mafarasi muri Ets Sina Gerard Ntawuvuguruzimana Jean d’Amour nawe avuga ko kuba bazanye ifarasi mu imurikagurisha ari imwe muri gahunda zatekerejwe na Sina Gerard zigamije kwereka abanyarwanda ko bashobora no gukora ingendo bakoresheje ibitungwa
Yagize ati: “Buriya Dr. Sina Gerard ni umuntu ureba kure uryama amasaha make agakora menshi reba nawe ukuntu yatekereje ko hari ubwo umuntu ashobora gukofa ingendo yifashishije ifarasi, ikindi ni uko yeretse abaturage ko ifarasi mu karere kacu zishobora kuhaba, ubu rero hano ifarasi abayishaka batembera mu nkengero z’iyi Stade Ubworoherane akishyura ibihumbi 3 gusa,si byo gusa kuko buri mwaka kuri Nyirangarama Dr. Sina Gerard ahanga udushya kandi abwira benshi akumva abakunzi ba Dr Sina”.
Desire Giramahoro na we ni umukozi wa Dr. Sina Gerard avuga ko bakubutse muri Exp iGikondo kandi ko agashya bazanye harimo ikiribwa bita AKAWE ikomoka ku mata akaba ashishikariza abanyarwanda kuza kwirebera byinshi biri muri expo.
Desire asanga Dr. Sina ahora udushya
Akimanishatse Faustin ni umukozi ushinzwe gukurikirana iby’ubuhinzi n’abahinzi bagemurira umusaruro Ets Sina Gerard, nawe avuga ko Dr. Sina ahorana udushya harimo ibiribwa bikomoka mu nkeri, imizabibu mu mata n’ibindi
Yagize ati: “Twifuza ko abantu bakomeza kugana kuri Nyirangarama hano muri Expo nta kintu kibuze kuko banasobanurirwa byinshi dukora harimo ibijyanye n’uburezi cyane ko dufite n’ibigo by’amashuri aho dufit ikigo cy’amashuri cyigisha ubuhinzi n’ubworozi ryitwa Fondation Sina Gerard, abifuza ubumenyi mu kwiteza imbere Dr Sina Gerard yiteguye kubakira”.
Akimanishatse Faustin umukozi ushinzwe iby’ubuhinzi kuri Ets Sina Gerard
Kuri Nyirangarama ubu bari gukorera muri Stade ubworoherane uhagera ahasanga imitobe inyuranye, inzoga cyane cyane urwagwa rw’umwimerere na Divayi nyarwanda zikorwa na Ets Sina Gerard n’ibiribwa ushaka byose brochettes nziza, ikirayi n’ibindi.