Amakuru

Musanze:Classic  Resort Lodge yasuye urwibutso r’w’abazize Jenoside rwa Musanze iremera abatishoboye

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Abakozi ba Classic  Resort Lodge, basuye urwibutso rw’abazije Jenoside yakorewe abatutsi rwa Musanze , baremera uwacitse ku icumu utishoboye,hiyongeraho no kuba barateye inkunga uru rwibutso rwa Musanze, ibi byabaye ku wa 2 Kamena, 2024

Umuyobozi wa Classic  Resort Lodge, Nkurunziza Faustin avuga ko bafashe umwanya wo kujya gusura urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri , mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda mu kwibuka izo nzirakarengane zose zari mu Rwanda zihigwa zizira uko zavutse zazize Jenoside, ibi kandi ngo bigamije kwigisha urubyiruko rukorera muri Classic  Resort Lodge, amateka mabi yaranze u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere y’aho.

Hakozwe urugendo rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994, biciwe kuri Court d’Appel ya Ruhengeri

Yagize ati: “Ibi rero tubikora mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukomeza gukundana no kumva ko gahunda ya Ndi umunyarwanda yimakazwa, kandi abakozi ba hano bakumva ko ubumwe bw’abanyarwanda arizo mbaraga z’igihugu,  byaragaragaye ko hari bamwe mu bakozi bijanditse muri Jenoside abo bose rero bari babuze ubumuntu n’ubumwe, ndasaba abakozi ba Classid Resort Lodge gukomeza gukundana no kwumakaza ubumwe bw’abanyareanda”.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, waremewe witwa Nibishaka Viateur wo mu murenge wa cyuve wahawe ibikoresho byo mu rugo n’ibiribwa ndertse n’iby’isuku yavuze ko ashimira aba bakozi n’ubuyobozi bwa  Classic Resort Lodge

Yagize ati : “Ndashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeje kutwitahoi cyane nkatwe baba barahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bampaye ibiribwa , ibikoresho by’isuku n’ibindi ibi ndabishimye kandi nshimira imiyoborere myiza yo yatoje abanyarwanda gukomeza gufatana mu mugongo ndetse ubu nkishimira ko dufite ubwisanzure.

Classic Resort Lodge yaremeye utushoboye imuha ibiribwa n’ibindi bikoresho

Ahahoze ari ku rukuki rwa Ruhengeri hiciwe abatutsi basaga 800, abenshi baturutse mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo.