Amakuru

Musanze : Abaturage barinubira Ruswa bakwa na bamwe mu bunzi

 

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bagize Komite z’Abunzi muri aka karere, babaka ruswa iyo babagannye, ibintu aba baturage bavuga ko bibangamiye.

Umwe muri aba baturage utuye mu kagari ka Cyogo, umurenge wa Muko, avuga ko yasabwe ruswa y’ibihumbi  cumin a bitanu (15,000 Frw) by’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo akemurirwe ikibazo cye mu bujurire bw’urubanza yari afite ku murenge.

Agira ati, “Bamwe mu bunzi niba ari uko ahari batagira umushahara byaratuyobeye! Mperutse kugira ikibazo mu bunzi b’umurene wa Muko, bansaba amafaranga ibihumbi 15 kubera ko ntayo nari mfite, nkaba narifuzaga ko ikibazo cyanjye cyihuta bitewe n’uko bari banshyize mu kwezi kwa Kamena 2020, bambwira ngo imanza ni nyinshi, naremeye ndayashaka ariko mbimenyesha inzego bireba harimo Gitifu, babafatira mu cyuho barabafunga ubu bamaze umwaka, kuko numvise ngo babakatiye imyaka ibiri. Rwose hari bamwe mu bunzi batitwara neza.”

Mu murenge wa Muko ni hamwe bivugwa bamwe mu bunzi bo ku murenge basaba abaturage ruswa

Undi muturage wo mu murenge wa Kimonyi waganiye na Rwandayacu.com ariko utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, agira ati, “Kuri ubu hari bamwe mu bunzi badashobora kugera ku kiburanwa utabahaye ibihmbi icumi, ngo ni ayo guhagurutsa inteko, ngo barakuramo itike, kandi njye nabonye barabahaye amagare, ubundi ngo barakuramo ama inite yo guhamagara. Hari n’ubwo ugera aho bakorera ujyanye ikibazo cyawe, bakakubwira ko imanza zabaye nyinshi, wakumva ko ikibazo cyawe kizakemuka nyuma y’amezi nk’atatu ukajya kubashakira akantu kugira ngo ugure umwanya  n’igihe bazakemuriramo ikibazo cyawe.

Njye mbona ahari bikwiye  ko abunzi bajya bagenzurwa n’urundi rwego, kuko hari n’ubwo Gitifu(Umunyamabanga Nshingwabikorwa) atamenya ibyo bakora. Perezida wa Komite ntakwiye kuba ari we umenya byimbitse ibibera muri komite, cyane ko n’ubwo Gitifu ariwe wakira ibibazo, hari ubwo igitabo agisigira Komite ikikorera ibyo ishaka.”

Iki kibazo cya ruswa kandi nicyo kigarukwaho na Nyirinkwaya utuye mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, unafite inzu mu mujyi wa Musanze, uvuga ko abunzi baho bafashe umwanzuro ku kirego kitigeze cyandikwa mu gitabo, ndetse ngo bakaninjira mu kibazo kitari mu nshingano zabo, bigatuma inzu ye ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 50 igurishwa, biturutse ku cyemezo cyafashwe n’aba bunzi

Ati, “ Nta muntu wigeze andega mu nteko y’Abunzi b’Akagari ka Cyabagarura, ariko nagiye kubona mbona ngo uwitwa Akayezu Aline yarantsinze mu rubanza rwaciwe na Mutibagirwa Athanase ariwe ukuriye Komite y’Abunzi b’Akagari ka Cyabagarura, bategeka ko nzariha miliyoni 26, ngo kubera imitungo ya Akayezu Aline yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara nari naramwishyuye miliyoni 5, arazijyana! Gusa niyambaje ubutabera, ubu uyu Mutibagirwa Athanase yakatiwe imyaka itanu, hari bamwe mu bunzi batari inyangamugayo rwose, kuko barya ruswa.”

Bamwe mu Bunzi bo muri Cyabagarura  nabo ni bamwe mu bavugwaho ruswa

Ese abafite mu nshingano uru rwego, bavuga iki kuri iki kibazo?

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko iki kibazo kivugwa kuri bamwe mu bunzi cyahagurukiwe, aho bamwe mu bafatiwe muri aya makosa bashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Niyoyita Ali Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura mu kiganiro yagiranye na Rwandayacu.com agira ati, “Natwe byaradutunguye! Kubona koko umuntu ajya mu nshingano agamije gukorera ubushake, ariko akarya ruswa? Nka Mutibagirwa Athanase yaciye urubanza rutigeze rubunwa, yemwe ntirwageze no mu gitabo gishyirwamo ibibazo by’abaturage mu bunzi, arufatira icyemezo ategeka  Nyirinkwaya ko azariha miliyoni 26, Akaziha Akayezu. Ibi twasanze ari amakosa tubishyikiriza inzego bireba, kuri ubu barabamukatiye arafunze, ubu dukurikiranira hafi imikorere ya Komite z’abunzi mu gutanga serivise z’ubutabera.”

Muhirwa Vincent Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera, akaba anakuriye inzu y’Ubutabera ‘MAJ-Musanze’ , avuga ko Abunzi boroherezwa mu buryo bwose, ku buryo bidakwiye ko bagira icyo basaba umuturage. Ikindi kandi ngo bakwiye kumva ko baje muri uriya murimo, ari inyangamugayo.

Ati, “Urwego rw’Abunzi muri rusange rukemura ibibazo byinshi by’abaturage, kandi byagaragaye ko byagabanije umubare munini w’ibibazo byajyaga mu nkiko. Hari rero bamwe mu bunzi koko barenga ku nshingano zabo, bakaba  bakwaka umuturage ruswa, aba rero tubashyikiriza ubutabera cyane ko ubu hari n’abari gukora ibihano byabo muri gereza, abandi barabisoje. Ntibakwiye kwaka umuturage amafaranga y’urugendo, kuko Leta yabahaye amagare, insimburambubyizi bamwe bavuga, na yo bumve ko biyemeje kunga bazi neza ko nta gihembo, kandi batorwa mu  nyangamugayo.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko guhera mu mwaka wa 2004 urwego rw’abunzi rwatangiranye isura y’ubunyangamugayo, ubwitange no gukunda igihugu. Uko rwagiye rukura hiyongeraho kugaragaza ubushishozi mu mikorere yarwo n’ubufatanye n’ibindi byiciro by’inzego zitanga ubutabera, agashimangira koko ko hakiri bamwe bitwikira ubwangamugayo bakabangamira Ubutabera.

Ati, “Ibi byose tuvuga  tubishingira ku bushakashatsi bwakozwe na RGB, bugaragaza ko Abunzi bakemuye ibibazo mu mahoro, birinda abantu kugana inkiko ku kigero kingana na 85%. Niba kandi ubushakashatsi bugaragaza ko imikorere y’abunzi ishimwa n’abaturage ku kigero kirenga 70%. Ubunyangamugayo bwabo bugashimwa ku kigero cya 77%, icyizere bafitiwe cyo kikaba kiri ku kigero kingana na 78%. Ibi byerekana ko abenshi ari abakoze neza nubwo hatabuzemo abagaragaraho imikorere idahwitse bagiye batahurwa bagasimbuzwa abandi, hakaba n’abakihishe mu mwambaro w’ubunyangamugayo kandi mu by’ukuri barangwa n’imikorere idahwitse, ibi nabyo byahawe umurongo, kuko bazajya babiryozwa.”

Minisitiri Busingye  yemeza ko hakiri bamwe mu Bunzi bijandika mu bikorwa bigayitse bitwikiriye ubunyangamugayo!

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ku rubuga rwayo igaragaza  ko mu Rwanda hose habarurwa abunzi 17,941 barimo abagabo 9,988, bangana na 55, 67%), n’abagore 7, 953, bangana na 44, 33%.

Igaragaza kandi ko mu mwaka  wa 2018-2019, Komite z’abunzi zakiriye ibirego by’imanza mbonezamubano 48,989, zikaba zaragabanutse, ugeraranyije n’umwaka wari wawubanjirije wa 2017-2018, kuko zo zari 50,878.

Raporo ya Komite z’abunzi ya 2018-2019, igaragaza ko mu Karere ka Musanze, inteko z’abunzi zakemuye imanza 3,924, hakaba n’izindi 85 zari zikiburanishwa mu mpera z’umwaka. Muri aka karere kandi hasheshwe Komite y’Abunzi b’umurenge wa Cyuve, kubera imyitwarire mibi ishingiye kuri ruswa bakaga abaturage mbere yo kubaha serivisi.

Mu gihugu hose, imanza 47,898 zingana na 97.8% zakemuwe na komite z’abunzi ku rwego rw’utugari zirarangira, naho imanza 1,091 zingana na 2.2% zikaba ari zo zari zikiburanishwa mu mpera z’umwaka.

Inteko z’abunzi zemerewe kwakira ikirego, mu gihe agaciro k’ikiburanwa katarengeje  miliyoni  eshatu  z’amafaranga y’u Rwanda, kandi bigakorwa gusa ku manza z’imbonezamubano.

Mu gihe agaciro k’ikiburanwa karengeje miliyoni eshatu, abunzi bohereza icyo kirego mu rukiko, naho mu gihe basanze ikirego ari inshinjabyaha, bahita bacyoherereza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo rubanze rukore iperereza, hanyuma kikohererezwa Ubushinjacyaha, kugeza gifatiwe umwanzuro n’urukiko rubifitiye ububasha.