Musanze:Abazunguzayi bishimiye ko Perezida Kagame atangiye indi manda abakuye ku mihanda
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Bamwe mu bagore bakoraga ubuzunguguzayi , bavuga ko bashimira Perezida Kagame Paul, wongeye kurahirira kuyobora u Rwanda indi myajka 5 ashyize akadomo ku ,ibazo cy’abazunguzayi mu mujyi wa Musanze, bavuga ko bahoraga babungana udutaro kubera kubura isoko bakoreramo .
Kuri ubu abazunguzayi mu mujyi wa Musanze basagaga 300, ubu nyuma yo kubakirwa isoko ry’ibiribwa rya Musanze hatanzwemo ibisima byo gucururizaho kandi abazunguzayi na bo ntibahejwe.
Uwimbabazi Marceline ni umwe mu bahoze babunza imbuto ku gataro avuga ko kuri ubu umuzunguzayi na we yahawe agaciro nk’uko yabibwiye Rwandayacu.com
Yagize ati: “ Turashimira Paul Kagame watwubakiye isoko ry’ibiribwa rya Musanze natwe tukaba twarabonyemo imyanya yo gukoreramo, twaruhutse guhora twiruka dukwepakwepana n’abadaso muri uyu mujyi, none ubu twabonye ahantu heza tunasiga ibicuruzwa byacu kandi abakiriya bakaza kuduhahira badushatse aho kubibabunzaho”.
Aba bazunguzayi bavuga ko ngo bajya bahohoterwa bakabura uwo baregera , ariko kuri ubu bashima ko imiyoborere myiza irangajwev imbere na Perezida Kagame yabagize ab’agaciro nk’uko Ndikubwimana Joselyine abivuga
Yagize ati: “Buriya abazunguzayi ni abantu bahura n’ingorane zikomeye cyane buri wese araza akakwigiraho umuyobozi akakwambura ibyo ucuruza, twahoraga twirukanka kubera ko buri wese araguhabya, hari abavunikiye muri za Ligore zo mu makaritsiye y’uyu mujyi kubera gukwepa, hari na mugenzi wacu wituye hasi inda ivamo , ariko kubera ko nta bwo twamenyaga abadukanga kuko habagamo n’ibisambo byabuze uwo bihama ngi ahanwe”.
Akomeza avuga ko aba bazunguzayi ngo babonaga imodoka ya Polisi bise Pandagari bakwira imishwaro ku buryo ngo hari n’abakoraga impanuka n’ibinyabiziga
Yagize ati: “Pandagari n’iyo yabaga yibereye mu kszi kazi kayo gasanzwe , umuzunguzayi yahubukaga ahantu azi ko bamubinye kuko umunyabyaha yiruka ntawe umwirukanye, ariko ubu noneho dusigaye turangura imbuto tukazikorera na Polisi tugahura nayo tujayisuhuza , ubu Kagame muri rusange yatsuye umubano hagati y’umuzunuzayi n’inzego z’umutekano”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko iri soko ari kimwe mu bikorwa byiza bibyarwa n’imiyoborere myiza, kandi koko ryatumye abazunguzayi bava mu buryo bw’akajagari kandi n’umutekano wabo ukomeza kuba myiza kuko ngo birirwaga basimbuka za ligore zo mu mujyi bakagwamo; bamwe bakavunika amaguru abandi bagata ibicuruzwa byabo kandi ngo babaga bafite n’igishoro gito.
Yagize ati:“Uretse n’abazunguzayi natwe nk’ubuyobozi turanezerewe iki ni igikorwa gituma umujyi wacu ukomeza kuza ku isonga mu bikorwa remezo, ikindi ubu ubuzunguzayi bwaragabanutse ababyeyi ntibagikwira imishwaro batinya inzego kubera gukora ubucuruzi bw’akajagari Perezida wacu Paul Kagame yarahiriye kuzayiobora abanyarwanda mu myaka 5 iri imbere natwe turahirira kutazongera gukorera ubucuruzi ahantu hadasobanutse dusezera umwanda”.
Iri soko ry’ibiribwa rya Musanze ryahaye indaro abahoze ari abazunguzayi;ryuzuye ritwaye miliyari 3 na miriyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, ritanze akazi ku bakozi bageraga kuri 600 ku munsi, rigizwe n’ibisima 2.066.