Amakuru

Musanze:Abaza muri EXPO 2024 bavuga ko babangamiwe n’ibiciro byo kwinjira

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Bamwe mu bagana imurikagirisha(Expo 2042) riri kubera mu Karere ka Musanze mu  Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko babangamiwe n’ibiciro byo kwinjiramo, abavuga ibi ni abasura ibiberamo cyane cyane ababyeyi n’abanyeshuri.

Ababyeyi bavuga ko bituma batazana bana babo kwidagadura kubera ko amafaranga 500 kuri buri wese bacibwa ari menshi nk’uko Zaninka Ilumine abivuga

Yagize ati: “ nk’ubu nzanye n’umuryango wanjye gusura Expo irimo kubera hano muri Stade ubworoherane, ariko ibiciro byatumye tutinjiramo kuko turi umuryango w’abantu 8 turasabwa ibihumbi bine, kandi ningeramo ndasabwa ko ngurira umwana icyo kurya n’icyo kunywa mujyane ku bikinisho nanjye na se w’abana turasabwa kwiyakira urumva se ayo mafaranga ari make turasaba ko yenda abana bajya babaca nk’amafaranga 200”.

Rukundo Theogene ni umwe mu banyeshuri bari mu biruhuko yagize ati: “Kuba baduca amafaranga 500 kuri buri muntu kandi dukeneye kureba ibibera muri Expo 2024, no kuba tewahahamo ni ibintu biduca integer kuko natwe tuba dukeneye kuhigira , twifuza ko nk’urubyiruko bajya baduca ibiceri 200 tugasufra ibiberamo hao kandi tukanidagadura”.

Nzigiye Jean Baptiste ni umwe mu baje kumurika ibinyobwa bye n’ibiribwa yagize ati: “Uhundi nka twe kugira ngo tubone abakiriya bisaba ko amarembo aba akinguye bakinjira ariko kubera ibiciro bihanitse ku itike yo kwinjira usanga tubona abakiriya bake twifuza ko badufasha abantu bakuru bakagira amafaranga bakwa , abana abanyeshuri urubyiruko muri rusange akaba amafaranba 200 abantu bakuru amafaranga 300, ibi bizatuma haza abakiriya benshi basura na twe kandi tubone abakiriya”.

Bafunguye imurikaguirisha bifuriza buri wese kuza kureba ibyiza bihakorerwa

UkuriyeUrugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru Mukanyarwaya Donata kuri iyi ngingo avuga ko gushyiraho ibiciro  bishyirwaho na Komite zirimo inzego zinyuranye kandi ko ibiciro bavuga ko bihanitse ari bito cyane ugereranije no mu mujyi wac Kigali mu gihe bafite imurikagurisha.

Mu imurikagurisha bifuza ko amafaranga yio kwinjiramo yagabanuka ku baza gusura ibiberamo

Yagize ati: “Gushyiraho ibiciro by’abasura imurikagirisha hari Komite ihuriweho na PSF, inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze, twemeranije rero ko abantu bakuru batanga amafaranga 500, abana n’abanyeshuri amafaranga 300, kuko nk’imurikagirisha duherutsemo i Kigali (Gikondo ) yari amafaranga 1000, mu ntara rero twiyemeje kugabanya ibiciro dushyiraho ibyo, niba bumva ibiciro bihanitse tuzabyigaho ubutaha ariko kubera ko hasigaye iminsi mike ubu ntitwabihindura”.

Iyi Expo 2024 iri kubera muri Stade ubworoherane yatangiye ku wa 16 Kanama ikaba izarangira ku wa 26 Kanama 2024 , hakaba hamurikwamo ibijyanjye n’ubuhinzi n’ubworozi , ikornabuhanga abanyenganda n’ibindi, hakaba haritabiriye abagera kuri 300.