Musanze:Abaturage barasabwa guhindura imyumvire ku mibereho y’ababana bahuje ibitsina
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bababana bahuje ibitsina, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’abaturanyi babo , ibintu bituma batabaho bisanzuye.Ni mugihe ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko buri muntu akwiye kubaho mu buzima yifuza iyo atabangamiye abandi ntawe ukwiye kumuhohotera cyangwa se ngo amubangamire.
Umwe mu bagabo bo mu mugi wa Musanze ubana na mugenzi we bahuje ibitsina yagize ati: “Naravutse nsanga niyumvamo imisemburo ya kigore, kandi numva ko umuntu twakorana imibonano mpuzabitsina cyane nkumva nishimye ni umugabo nkabo nkanjye, ariko akato duhabwa cyangwa gahabwa cyangwa abakobwa babana bahuje ibitsina, hano muri Musanze, karenze agahabwa n’abarwayi ba SIDA niyo mpamvu natwe dukundana mu ibanga, ngo tutabura aho dusaba amazi yo kunywa”.
Undi mu baganiriye rwandayacu.com twahaye izina rya Zebedeyi yagize ati: “ Nk’ubu njyewe iyo nkoze imibinano mpuzabitsina cyangwa se ngayemberena n’umugabo nkanjye numva meze neza cyane, ariko aho ntuye iyo bambonye bandyanira inzara, ngo ndi ikirumbo, nifuza ko natwe twahabwa uburenganzira bwacu muri sosiyete, kuko turi abantu nk’abandi, ariko kuki umugabo asambana n’umugore ntibibe icyaha gikomeye ariko usambanye n’uwo bahuje igitsina induru zikavuga, dukeneye kurenganurwa”.
Umuturage wo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze yagize ati: “Kubana n’umuntu muhuje igitsina ni ishyano rikomeye cyane, ni amahano ndetse, ni gute umugabo ahangara umugabo mugenzi we ngo aramurongora, umugabo agasiga iminwa , agatereka inzara, koko ibi bintu mubona bijyanye n’umuco koko, oya njye nta n’ubwo uwiyita cyangwa ukora ubutinganyi yangerera mu rugo, ibi bintu rwose Imana ibyanga kubi, ushyigikiye aba bantu nawe aba yitandukanije n’Imana”.
Umukozi w’Umuryango Nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida, harimo n’abakora umwuga w’uburaya, (ANCP:Association National de Soutien aux Personnes qui vivent avec le VIH) Nizeyimana Jean Marie Vianney, ashimangira ko ababana bahuje ibitsina aria bantu nk’abandi.
Yagize ati: “ Nta muntu ukwiye kuzira uko yavutse, ari uwavutse akumva afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo badahuje ibitsina ni uko yisanze , ababana rero bahuje ibitsina bakwiye kudahabwa akato, natwe rero urwo rugamba turarufite rwo kubwira abanyarwanda ko ababana bahuje ibitsina nta kibazo bateye kandi ko bafite ubwenge no gutekereza nk’abandi n’ubwo hari abavuga ko batuzuye mu mutwe”.
Umukozi wa ANCP+ Nizeyimana Jean Marie Vianney (Uhagaze hagati) (foto Rwandayacu.com)
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamazi Axelle, yagize ati: “ Buri wese afite umubiri we kandi akwiye kuwukoresha icyo ashatse iyo nta tegeko yishe, umuntu rero ushaka kubangamira ababana bahuje ibitsina navuga ko aba abangamiye ubutrenganzira bwa Muntu rwose reka nsabe abantu bose mpereye muri Musanze , nibahindutre imyumvire bumve ko umuntu wese afite uburyo aremye, ariko nanone tuzakomeza gukora ubuvugizi, ku buryo bariya banyarwanda babana bahuje ibitsina bakomeza kugira umudendezo wabo”.
umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage Kamanzi Axelle (foto Rwandayacu.com)
Mu mwaka wa 2014, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo amagambo asabira uburenganzira abatinganyi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ababana bahuje ibitsina.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bidafite itegeko iryo ari ryo ryose ribangamira ababana bahuje ibitsina. Magingo aya, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ntiryerura ngo ryemere cyangwa ryamagane imyitwarire n’imigirire y’ababana n’abo bahuje igitsina.Gusa mu ngingo yaryo ya 16 rigira riti “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.”
Icyakjora mu ngingo ya 17 yaryo, harimo ko “Ishyingirwa ryemewe ari iryabaye hagati y’umugabo n’umugore,” ingingo itavugwaho rumwe kuko ababana bahuje ibitsina bashobora no kubana nk’abashakanye
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ,igaragaza ko icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri mu byugarijwe cyane na virusi itera Sida kuko cyihariye 7% by’abafite ubu bwandu bose mu gihugu.
Raporo y’Ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ko abagore bakora uburaya n’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo ari bo bari ku isonga mu bafite virusi itera SIDA.
Abo bagore bihariye 35,5% by’abafite Virusi ya SIDA mu gihugu, naho abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo bihariye 7%.
Kugeza ubu ibitekerezo bya benshi birwanya ubutinganyi, ariko ibihugu 29 byo ku migabane itandukanye byarabwemeye mu mategeko, bibimburiwe n’u Buholandi mu 2001. Costa Rica ni yo iheruka mu 2020.