Amakuru

Musanze:Abaturage babangamiwe n’ikiraro cya Muhe  cyatangiye gusenyuka

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage bakoresha ikiraro cya Muhe giherereye  mu kagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Muhe, Umurenge wa Muhoza,muri iyi minsi kikaba cyaratangiye gusenyuka, aho bamwe mu baturage mu gihe cy’umugoroba bagwamo,bikabaviramo imvune.

Iki kiraro abaturage bavuga ko kimaze imyaka ibiri cyubatswe ngo basanga cyarubatswe mu buryo bwo gusondeka , ngo kuko rwiyemezamirimo bigaragara ko yakoresheje ferabeto zidakwiye kubaka ibiraro , aha akaba ariho bahera basaba ubuyobozi kucyubaka neza kugira ngo bakomeze kwirinda impanuka ku bagenzi n’ibinyabiziga.

Midago ni umwe mu baturiye iki kiraro yagize ati: “ Iki kiraro kiduhuza n’umurenge wa Kimonyi, twagize amahirwe turakibona kuko twahoraga tugwa mu mugezi wa Muhe, ariko mu gihe cy’imyaka ibiri , ubu gitangiye kugwa kuko ubu harimo imyobo ni ferabeto kuri ubu zigenda bigaragara ko zishinamye, iyo umuriro ubuze rero abaturage bagenda bagwamo, nk’ubu hari umugabo waguyemo yerekeza Vunga, mperuka ajya kwaMuganga sinzi uko amerewe ubu, twifuza ko cyasenywa kikubakwa bundi bushya kuko rwiyemezamirimo bigaragara ko yagisondetse”.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko ikiraro cya Muhe kizatera impanuka mu minsi mike niba kidasanwe

Umwe mu batwara imodoka we yavuze ko iki kiraro kititaweho cyakurura ingorane ngo na cyane ko abayobozi benshi bajya cyangwa bava ku karere bakinyuraho.

Yagize ati: “ Iki kiraro kimaze amezi agera kuri atatu kigenda cyangirika, abayobozi bakinyuraho , aha rero navuga ko abayobozi na  bo bakwiye kubishyiramo umwete bakubaka iki kiraro kuko kiratubangamiye , imodoka izagwamo umunsi umwe kuko rwose bigaragara ko kigiye kugwa, twifuza ko ba Rwiyemezamirimo kandi bajya bakurikiranwa mu gihe bakora hakaba igenzura kuko nka buriya bahombeje Leta”.

Ikiraro cya Muhe kuri ubu cyaratobotse

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rucyahana Mpuwe Andrew  avuga ko mu gihe k’icyumweru imirimo yo kubaka iki kiraro izaba itangiye.

Yagize ati: “Ikiraro cya Muhe gihuza imidugudu ya Susa na Muhe, kuri ubu koko cyarangiritse, ubu turimo turakora uko dushoboye kose ngo gisanwe, kandi biragaragara koko ko kirimo kugenda gisenyuka, kuri ubu rero nakubwira ko mu cyumweru gitaha imirimo yo kucyubaka izaba yatangiye”.

Umugezi wa Muhe ni umwe muyangiriza abaturage bo mu murenge wa Muhoza na Muko.