Musanze:Abatujwe mu mudugudu wa Gatovu, basubiye ku gatadowa n’ibishishimuzo
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu uherereye mu kagari ka Rungu umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze bavuga ko bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bakayacana igihe gito agahita apfa none kuri ubu bicanira udutadowa ndetse n’ibishishimuzo.
Umwe mu baturiye uyu mududu wa Gatovu yagize ati: “Umunsi tuza gutuzwa muri uyu mudugudu baduhaye umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku zuba, ariko mu myaka isaga itanu tumaze muri uyu mudugudu ntabwo twigeze ducana uyu muriro nibura umwaka umwe, ubu twasubiye mu icuraburindi, abishoboye rero bagura ka peteroli, abandi buji , njye rero nkoresha igishishimuzo cy’umugano, cyangwa se nahisha ibiryo nimugoroba nkarira hanze, baradusondetse njye ni ko mbibona”.
Amatara bahawe ntabwo yaka na busa
Kuba nta muriroi bagira mu nzu zabo ngo bituma bahura n’ingorane zinyuranye, nk’uko uyu muturage yakomeje abivuga.
Yagize ati: “Kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi ubu tugenda twikubita ku bikuta, kubera umwijima, ubu dukora ingendo ndende tujya gushaka umuriro w’amashanyarazi ngo ducanginge za telefone zacu, abana bacu ntabwo babasha gusubira mu masomo, rwose nibarebe uo baduha umuriro uhoraho”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo kuri iyi ngingo butangaza ko muri gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri bose akarere ka musanze katoranyijwe ku mwanya wa kabiri mu turere tuzahabwa amashanyarazi nyuma y’umujyi wa Kigali uyu mudugudu nawo ngo ukaba uri ku rutonde, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier abitangaza.
Yagize ati: “Kuba bariya baturage bo muri Gatovu, umuriro bahawe warageze aho ntukomeze kuboneka ni ikibazo tuzi ariko ko muri gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri bose nabamenyesha ko akarere kacu katoranyijwe ku mwanya wa kabiri nyuma y’umujyi wa Kigali mu turere tugomba guhabwa amashanyarazi mbere hagati aho uyu mudugudu nawo ukaba uri ku rutonde rw’abazahita bahabwa amashanyarazi, nkaba mbasaba gukomeza gutegereza bihanganye kuko bashonje bahishiwe”.
Ni ubwo umuriro bari barahawe utamaze kabiri muri uruya mudugudu wa Gatovu, aawuturiye kandi ngo hari byinshi bizejwe ntibabihabwa birimo za televiziyo n’ibindi, aha rero bagasaba ubuyobozi bw’akarere gukomeza kubabariza aho televiziyo zaheze.