Amakuru

Musanze:Abasigajwe inyuma n’amateka bakomeje kubaho mu buzima bubi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Kugeza ubu mu bice bimwe byo mu Rwanda ahatujwe abasigajwe inyuma n’amateka,usanga babaye mu buzima bubi, bamwe inzu zigiye kubagwira , izindi ni ibirangarizwa zimwe zizwi nka kiramujyanye , abandi nabo bataka inzara ibintu bibaje biteye n’agahinda.

Mu karere ka Musanze ho hari imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka babayeho nabi ku buryo usanga n’ibyatsi bibasanga ku buriri n’ako hasi kuko ntibagira ibiryamirwa;kubera kubura ko inyubako zabo zabaye ibirangarizwa , kugeza ubwo bavuga ko inzu zabo zirutwa n’ibiraro by’inka.

Ahantu nk’aha abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko hadakwiye kuba abantu (foto Rwandayacu.com)

Igitangazamakuru rwandayacu.com cyasuye imwe muri iyi miryango, ibayeho mu buzima bwa kinyamaswa, umuntu yabyita gutyo kuko ntawabona umuntu urara hasi, mu kirangarizwa ngo wumve ko abayeho kimuntu, mu murenge wa Musanze, akagari ka Kabazungu, umudugudu wa Rwunga, hari umuryango ubayeho nabi cyane kandi ngo guhera kuri mutwarasibo kugera kuri Gitifu w’umurenge barabizi ariko nta ngo nta no kumureba irihumye ngo abe yafashwa.

Mutuyimana Esperence yagize ati: “Kugeza ubu sinzi impamvu abasigajwe inyuma n’amateka dukomeje kubaho mu gahinda, akababaro , inzra , ubukene no kubaho kinyamanswa, ibi bintu ubuyobozi bw’inzego z’ibanze budukorera ntabwo navuga ko Perezida wa Kagame abizi, reba inzu mbamo, njye se si indi umunyarwanda? Reba ndatwite mba muri iyi nzu n’umugabo wanjye n’abana bacu uko ari batatu, iyi nda ntwite azaba ari uwa kane, ikibazo cyo kuba abasigajwe inyuma n’amateka tubayeho nabi njye kirambangamira cyane ko baduhinduriye izina twitwa abatwa nibashaka bazakomeze baritwite kuko n’ubwo barihinduye ahubwo nibwo dukomeje guhezwa mu Rwanda turara mu nzu zirutwa n’ibiraro”.

Mutuyimana avuga ko afite ikibazo cy’aho azaba n’uruhinja azabyara mu minsi iri imbere(foto Rwandayacu.com)

Mukera ni umugabo wa Mutuyimana, we avuga ko inka zo mu Rwanda ziba mu biraro usanga zibarusha imibereho myiza , ngo kuko bo bibona nk’inyamaswa

Yagize ati: “Kuri ubu njye mbona ni izina batwise ko twasigajwe inyuma n’amateka n’ubu ntaho twari twagera, reba muri uru Rwanda tubayeho nk’inzererzi, nta sambu tugira kandi turi mu banyarwanda bari bafite amasambu menshi cyane, reba kuri parike y’ibirunga, urebe za Gishwati abantu baraje bororeramo inka zabo twe turi imburamajyo, none kugeza ubu wambwira ko kuba mba mu nzu imeze gutya n’umuryango wajye hari aho mpuriye n’inka ya Meya cyangwa Guverineri iba mu kiraro? Rwose ikibazo cyacu nibakicarire duhabwe aho kuba heza nk’abandi duhabwe imirima tuve mu kiciro tujve mu kindi njye mbona kandi nihadafatwa ingamba tuzagera ubwo tuzimira kubera dushobora gupfa tugashira kubera imibereho mibi tubayeho ubu”.

Mukera asanga abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda babayeho nabi (foto Rwandayacu.com)

Umwe mu baturage  n’umuryango wa Mutuyimana na Mukera avuga ko abangamiwe no kuba bariya baturanyi be babayeho mu buzima bubi bibatera impungenge.

Dusabimana Angelic yagize ati: “ rwose njyewe iyo mbonye abasigajwe inyuma n’amateka mbona basa n’abatitaweho kuko usanga bavuga ngo bafite imyumvire ikiri hasi  nyamara ntawazamura imyumvire akiri mu bukene , inzu babamo irutwa n’ikiraro, imbeho irabica ngira ngo nawe wahageze wiboneye ko n’imbwa yamukurura ikamurya , ikindi uriya mubyeyi urabona ko atwite, azabyarira hariya koko njye ndumva ni yo batabona inzu nonaha bamuha ihema ni ukuri, niba bariya bamenyeye kubaho bunyamaswa n’uruhinja se narwo ruzabaho rute umusonga ntuzarwica”

Iyi nzu ikingiwe n’ibyatsi byazamutseho hose irarangaye (foto rwandayacu.com)

N’ubwo uriya muryango uvuga ko watereranywe ariko usanga ubuyobozi bwo buvuga ko bwerekeje umutima kuri bariya banyarwanda bakomeje kubaho nabi ku kigero cyo hasi kurusha abandi.Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier we asanga ibibazo byabo basigajwe inyuma namateka bizagera ubwo bikemuka burundu

Yagize : “Kuri ubu ikibazo cy’inzu zitameze nezamuri rusange mu kagari ka Kabuzungu tugishyizeho umutima ariko cyane cyane bariya basigajwe inyuma n’amateka, ubu trero twakoze urutonde rw’abakwiye kubakirwa na  bo rero barimo, niba uriya afite ikibazo cy’umwihariko tugiye kumwegera turebe icyakorwa”.

Meya Ramuli Janvier avuga ko bitaye ku kibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka(foto rwandayacu.com)

Ni kenshi hatanzwe intabaza ko bariya banyarwanda babayeho nabi ariko usanga abo bireba babigendamo biguruntege, nko muri Mudende ya Shingiro inzu zirinda kubagwira, muri Kinigi inzu zabo ni ibirangarizwa kimwe n’ahandi hatujwe aba banyarwanda, birakwiye ko bitabwaho by’umwihariko, cyane ko n’ubu bavuga ko kuba hari abagitujwe bonyine mu midugudu yihariye naryo ari ivangura bakorerwa ndetse n’ihohotera.Ikindi bavuga ngo ni uko bubakirwa ubwiherero bukomeye kurenza inzu zo kubamo, ibintu bikwiye kujya bigereranywa mu gihe hakorwa ibintu nk’ibi.

Kabazungun abasigajwe inyuma n’amateka bafite ubwiherero buruta ubwiza inzu zabo(foto rwandayacu.com)